Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muzaharanire Ishema Ry’u Rwanda-Minisitiri Gasana Abwira Abapolisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muzaharanire Ishema Ry’u Rwanda-Minisitiri Gasana Abwira Abapolisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2023 5:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana yabwiye abapolisi barangija amasomo abinjiza muri Polisi y’u Rwanda ko ikinyabupfura no kubaha inshingano zabo ari byo bizatuma baramba mu kazi. Yabasabye kuzaharanira ishema ry’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Abapolisi barenga 1000 bahawe ipeti rya Police Constable bibukijwe ko umurimo wabo ari ingirakamaro ku batuye u Rwanda n’abarusura.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yavuze ko kugira ngo akazi kabo gatange umusaruro bizabasaba gukorana n’abandi no kuzirikana ko iyo gakozwe neza gatanga ishema ku gihugu, kakorwa nabi kakaba ikibazo cyane cyane kuwakishe.

Abapolisi bibukijwe ko umurimo wabo ari ingirakamaro ku mutekano w’abantu n’ibintu

Gasana yabashimiye ubwitange n’umurava bagaragaje mu masomo yabo kamdi abizeza ubufatanye.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police(CP) Robert Niyonshuti yavuze ko bariya bapolisi batojwe byinshi birimo amasomo ya gisirikare, aya gipolisi, kurasa n’imbunda, imyitozo njyarugamba n’ibindi.

Nawe yasabye kuzarangwa n’umutima ya kinyamwuga kandi bakibuka ko abaturage babitezeho byinshi.

Ibya ruswa ntibirimo…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko kuba umubare w’abapolisi wiyongera ari ikintu kiza kubera ko bituma akazi gakorwa neza.

Avuga ko ibikoresho bihari  kandi n’umubare w’abapolisi uzakomeza kwiyongera.

CP Kabera yaburiye abapolisi basha ko uzajya mu bya ruswa bitazamuhira.

Ati: “ Uretse n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, n’abandi bose muri rusange ntawemerewe kurya ruswa. Ufashwe tumuha ibihano biremereye birimo no kwirukanwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abaturage kuzakomeza gukorana na Polisi kugira ngo inshingano zayo zigerwaho kandi bikorwe mu nyungu z’abaturage.

Muri uyu muhango hari n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda uherutse guhabwa inshingano na Perezida Paul Kagame, IGP Felix Namuhoranye.

Abapolisi bahawe ipeti ribinjiza muri uyu mwuga bari bamaze amezi 11 babitorezwa i Gishari.

TAGGED:AbanyeshuriAbapolisifeaturedGasanaGishariPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bafashwe Biba Imiti Kwa Muganga
Next Article Muhanga: Inzego Z’Ubuzima ‘Zatekinitse’ Imibare Y’Abana Bagwingiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kenya: Abantu 12 Baguye Mu Mpanuka Y’Indege

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Ibyinshi Mu Byaranze Amateka Y’u Rwanda Bibitswe N’Abarukolonije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu RwandaUbuzima

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?