Muzane Umugabo Mu Migambi Yanyu- Umuyobozi W’Ihuriro Ry’Abagore B’Abanyarwandakazi

Mary Balikungeri uyobora Rwanda Women’s Network yabwiye abagore bahagarariye abandi bari bitabiriye Inama yaguye yigaga uko barushaho gukorana hagamijwe iterambere ry’umugore mu nzego zose, ko ari ngombwa kwinjiza umugabo mu migambi yabo kugira ngo umuryango wose wunguke.

Ni mu nama yabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Ijambo yagejeje kuri bariya bagore ryibanze mu kubibutsa ko  bafite uruhare runini mu gutuma ingo zabo zabaho neza.

Ati: “Umuryango niwo musingi w’iki gihugu, ubu twinjize umugabo mu mikorere yacu, bive mu muryango bijye no muri Communauté[umuryango muri rusange] kubaka urugo neza ni ukumenya ibyo urugo rucyeneye.”

- Kwmamaza -

Balikungeri yabwiye abagore n’abagabo bacye bari baje muri iriya nama ko Umuryango Rwanda Women’s Network washinzwe mu mwaka wa 1994, intego ari ugufasha abagore bari barokotse Jenoside kongera kumva ko  bafite agaciro, bakiyubakamo icyizere cyo kubaho n’ejo hazaza.

Ngo  uriya muryango watangiye ugamije guhumuriza abari baramariwe ababo.

Muri iki gihe ariko, Balikungeri avuga ko umuryango ayoboye wamaze gukorera mu murongo mugari wa Leta y’u Rwanda.

Ibi ngo bivuze ko abagore bagomba gukomeza gukorera mu murongo wa Leta y’u Rwanda ugamije ko abagize umuryango wose bafatana urunana bakawubaka, waba mwiza bikagirira igihugu cyose akamaro.

Iriya nama yitabiriwe n’abagore 20 bahagarariye abandi mu Karere ka Bugesera

Abagore 20 nibo bitabiriye iriya nama  kandi bose baturutse mu Karere ka Bugesera.

Basuzumye n’ibibangamira umugore mu buzima bwe bwa buri munsi birimo imigenzo ishingiye ku muco n’ibindi.

Imibare itangwa n’inzego bireba ivuga ko 75% by’abagize Inteko zishinga amategeko ku isi ari abagabo.

73% by’abayobora ibigo bya Leta cyangwa iby’abigenga ni abagabo mu gihe kandi abagabo bangana na 70% muri iki gihe ari bo bari mu biganiro bigamije gukumira ko ikirere gikomeza kwandura.

Abangana n’aba kandi nibo baba bahagarariye ibihugu mu biganiro bigamije kuzaana amahoro aho yabuze ku isi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iki gihugu cyerekanye ko giha agaciro abagore k’uburyo kiri mu bifite abagore benshi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Mu mwaka wa 2019 mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda abagore banganaga na 61% mu gihe muri Guverinoma bangana na 47.6%.

Uko bimeze kose ariko, haracyari icyuho abagore bataraziba.

Umugore w’Umunyarwandakazi akeneye iterambere mu ngeri zitandukanye

Icyo cyuho kigaragara mu nzego zifatirwamo ibyemezo ndetse no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.

Akarere ka Bugesera gafite imirenge 15, igizwe n’Utugari 72.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version