Nimwiza Meghan Yitandukanyije N’Abategura Irushanwa Rya Miss Rwanda

Byatangajwe ko Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019 akaba yari asanzwe ari we ushinzwe kuvugira ikigo gitegura iri rushanwa kitwa Rwanda Inspirational Backup yasezeye kuri iriya mirimo.

Yari amaze imyaka ibiri ari we uvuga mu izina ry’iki kigo kiyoborwa na Ishimwe Dieudonné wamamaye ku izina rya Prince Kid.

Meghan Nimwiza yasezeye avuga ko agiye gushakira imibereho mu kandi kazi.

Itangazo ryasohowe na Rwanda Inspirational Backup rishimira umusanzu Nimwiza yatanze mu iterambere rya kiriya kigo mu myaka yari amaze agikorera.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa yari amaze iminsi atarebana neza n’abayobozi be.

Icyakora Ishimwe Dieudonné yabwiye The New Times ko kugenda kwa Nimwiza kwatewe n’uko hari ahandi yabonye akazi.

Ati: “ Nimwiza aracyari umwe mu bagize umuryango mugari utegura Miss Rwanda gusa ubu ntakiri mu itsinda dukorana, yagiye gushaka akandi kazi ahandi.”

Ishimwe Dieudonné

Kuba avuga ko Miss Nimwiza akiri umwe mu bagize umuryango wa Miss Rwanda nta gitangaza kirimo kuko nyine ari Miss Rwanda 2019.

Nimwiza  yari asanzwe akorana na bagenzi be bigeze kuba Miss Rwanda barimo Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda na Miss Rwanda 2018 Liliane Iradukunda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version