Namibia Nticyohereje Abasirikare Muri DRC

Hage Geingob uyobora Namibia yashimangiye ko igihugu cye kitazohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa SADC.

Abitangaje hashize igihe gito ibihugu bigize uyu muryango byiyemeje kuzohereza abasirikare muri DRC mu rwego rwo guhashya M23.

Namibia ivuga ko nta buryo ifite bwo kuzita kuri bariya basirikare.

Perezida Hage Geingob ati: “Navuze ko tutazohereza ingabo, ntabwo dufite uburyo bwo kubikora ariko Afurika y’Epfo na bo bemeye kohereza izo ngabo babikora.”

- Kwmamaza -
Hage Geingob uyobora Namibia

Icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC mu Burasirazuba bwa Congo cyagezweho mu nama yabereye i Windhoek Mu Murwa mukuru wa Namibia muri Gicurasi 2023.

N’ubwo Namibia ivuga ko itazohereza ingabo zayo muri DRC, ku rundi ruhande,  yiyemeje ko izatanga amafaranga nk’inkunga.

Biteganyijwe ko ingabo z’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ziva muri icyo gihugu mbere y’uko ingabo za SADC zihagera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version