Ndayishimiye Ararara Muri Uganda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yuriye indege agana Entebbe muri Uganda aho ari burare ejo ku wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2021 akazitabira irahira rya Perezida Museveni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo yuriye indege ari kumwe n’umufasha we Madamu Angélique Ndayishimiye.

Ku kibuga cy’indege yasezeweho n’abandi bayobozi bakuru b’u Burundi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi byatangaje ko Perezida Ndayishimiye azamara iminsi itatu muri Uganda, akazagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we uyobora Uganda, ari we Kaguta Museveni.

Perezida Museveni azarahirira ahitwa Kololo, aha hakaba hamaze iminsi hatunganywa kugira ngo abashyitsi bazitabira irahira rye bazabe bateraniye ahantu hatekanye.

Perezida Ndayishimiye yubahiriza ibendera ry’u Burundi
Ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu na Madamu we Angelique Ndayishimiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version