Nyuma yo gushyira umukono ku nyandiko ikubiyemo amasezerano y’amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabwiye Perezida wa Amerika ko u Rwanda rwishimiye ubuhuza iki gihugu cyabigizemo kandi ko noneho umuntu yakwizera ko ibibazo bikemuts.
Yabivugiye mu Biro bwite bya Donald Trump ari kumwe na mugenzi we wa DRC Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner, Marco Rubio na Visi Perezida wa Amerika JD.Vance.
Nduhingirehe ati: “ Ubu twishimiye ko kera kabaye noneho dusinye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Tuzi ko umuhati n’ubuyobozi bwanyu ari byo byabigizemo uruhare rufatika kugira ngo bigerweho”.
Yunzemo ko imwe mu ngingo zikomeye ziri muri ayo masezerano kandi zitanga icyizere ko azaramba ari imikoranire mu bukungu ishingiye ahanini k’uguhahirana kw’abaturage bo ku mipaka y’ibihugu byombi.
Avuga ko bizafasha mu guteza DRC imbere kuko isanzwe ari igihugu gifite ubukungu kamere bufatika.
Icyakora, umuyobozi w’ububanyi n’amahanga bwa Leta y’u Rwanda yasabye Amerika gukomera ku masezerano yagizemo uruhare ngo asinywe hagati ya Kigali na Kinshasa kuko, nk’uko abivuga, icyaraye gikozwe ari ugusinywa, igisigaye ari uguhigura ibyahizwe na ruhande.
Ati: “ Muzirikane ko mbere y’aya masezerano hari andi menshi yasinywe Nyakubahwa Perezida. Gusa twizeye ko k’ubufatanye bwanyu aya azakurikizwa bityo umusaruro wayo ukazaboneka”.
Trump yahise atumira Kagame na Tshisekedi
Nyuma kwakirira Kayikwamba na Nduhungirehe mu Biro bye, Perezida Trump yahise asinya ibaruwa itumira mugenzi we Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi ngo bazaze i Washington kuhasinyira amasezerano ya ‘rurangiza’ yemeza ayo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga baranye basinye.
Amaze kuyasinya, yagize ati: “ Ibi bintu ni byiza, kuri buri baruwa hakwiye kujyaho ifoto ya buri wese…”
Hagati aho, abasomyi ba Taarifa Rwanda bakwiye kumenya ko i Doha muri Qatar hari kubera ibindi biganiro hagati ya AFC/M23 na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku bibazo bireba izo mpande.
Ni ibibazo DRC yakunze kuvuga ko u Rwanda rubifitemo uruhare, rwo rukabihakana.
Amerika ariko kandi yabwiye impande zaraye zisinye ariya masezerano ko uzayarengaho bizamugaruka!