Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Netanyahu Agarutse K’Ubutegetsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Netanyahu Agarutse K’Ubutegetsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2022 3:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
FILE PHOTO: Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu smiles during the weekly cabinet meeting in Jerusalem December 23, 2018. REUTERS/Ronen Zvulun/File Photo
SHARE

Ishyaka ryari risanzwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Israel riyobowe na Benyamini Netanyahu ryatsinze amatora y’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Bivuze ko Netanyahu ari we ugiye kongera kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Asimbuye Yair Lapid.

Lapid yaraye ahamagaye Netanyahu amushimira ku ntsinzi ye kandi amwizeza ko yarangije kuvugana n’abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Intebe kugira ngo bategure uko bazahererekanya ubutegetsi n’itsinda Netenyahu azashyiraho mu gihe cyagenwe.

Komisiyo y’amatora muri Israel yitwa Central Elections Committee niyo yaraye itangaje ko ibyavuye mu matora byerekana ko ishyaka Likud ari ryo ryongeye gutsinda amatora.

Lapid yagize ati: “ Inyungu za Israel ziruta ibindi byose bidutandukanya muri Politiki. Nshimiye Netanyahu ku ntsinzi ye n’abaturage ba Israel bose.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibyaraye bivuye mu matora byerekana ko ishyaka rya Likud rya Netanyahu rifite 32, ishyaka Yesh Atid rigira 24, ishyaka Religious Zionist Party rigira 14, ishyaka  National Unity rigira 12, irindi ryitwa  Shas 11, ishyaka rishingiye ku idini rya Kiyahudi ryitwa United Torah Judaism Seven, ishyaka  Yisrael Beytenu ribona amanota atandatu, irindi ryitwa Ra’am ribona amatona, ishyaka  Hadash-Ta’al ribona atanu n’aho ishyaka, n’aho ishyaka Labor ribona ane.

Amashyaka atabonye amanota atuma ajya mu Nteko ishinga amategeko ya Israel ni Meretz (3.16%), Balad (2.9%) n’ishyaka  Bayit Yehudi (1.19%).

N’ubwo bimeze bityo ariko, Komisiyo y’amatora ntirabitangaza ku mugaragaro, amanota avuzwe harugura akaba ari ayamaze kumenywa n’ikinyamakuru gikomeye muri Israel kitwa The Jerusalem Post.

Bitarenze Taliki 09, Ugushyingo, 2022 Komisiyo y’amatora igomba kuba yaragejeje kuri Perezida wa Repubulika ya Israel witwa Isaac Herzog, nyuma akazaba ari we uha ubutegetsi Netanyahu hanyuma nawe akazashyiraho Guverinoma.

Ubwo Netanyahu yavaga k’ubutegetsi abaturage bacinye akadiho…

- Advertisement -

Nta myaka myinshi ishize abaturage ba Israel baraye bacinya akadiho nyuma yo kumva ko Inteko ishinga amategeko yabo yatoye ko ihuriro rigizwe na Bwana Naftali Bennett ari ryo rigomba kuyobora Guverinoma nyuma yo gutsinda Benyamini Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe n’indi yakoze muri Guverinoma ya Leta ya Kiyahudi.

Uretse umuntu umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, icyo gihe abandi 59 batuye bemeza ko Netanyahu arekura ubutegetsi, akabuha Naftali Benett.

Uyu Bennett nawe yahoze ari mu bari bafatanyije na Netanyahu mu ishyaka Likud ariko baza gutandukanywa n’ibyo batumvikanagaho muri Politiki ya Israel.

Ubwo Inteko ishinga amategeko ya Israel yatoraga ko Netanyahu arekura ubutegetsi nawe  yari yicaye hafi aho abikurikirana.

Amajwi amaze kubarwa bikagaragara ko Bennett atsinze, Netanyahu yarahagurutse  ahereza ikiganza Bennett amwifuriza imirimo myiza.

Nyuma yahise yicara mu ntebe igenewe Perezida w’ihuriro ry’abatavuga rumwe na Guverinoma iba mu Nteko ishinga amategeko ya Israel.

Ese Israel iraruhutse cyangwa ibiri imbere birakomeye?

Nyuma y’ibi abantu batangiye kuvuga ko bitinde bitebuke, Benyamini Netanyahu azagaruka k’ubutegetsi.

Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett akirangiza kurahirana n’abagize Guverinoma ye, abaturage bamushyigikiye bari ku mbuga yitiriwe Yitzhak Rabin (Rabin Square) baririmba, babyina banasangira ikirahuri.

Umwe muri bo witwa Erez Biezuner yabwiye The Jerusalem Post ko kuvaho kwa Netanyahu ari ikintu gikomeye mu mateka ya Politiki ya Israel kuko yari amaze igihe ayiyoboye bityo ibyabaye bikaba bigomba guhabwa uburemere bwabyo.

Uwamusimbuye ari we Naftali Bennett azategeka kugeza mu mwaka wa 2022 ahereze ubutegetsi Yair Lapid uyobora Ishyaka Yesh Atid nawe ayobore indi myaka ibiri.

Kugeza ubu ariko Abadepite bo mu ishyaka rya Netanyahu nibo bari biganje mu Nteko ishinga amategeko ya Israel.

Ndetse icyo gihe hari  abataratinye  kuvuga ko haramutse hagize kutumvikana kubaho hagati y’amashyaka agize ihuriro riyobowe na Bennett, byatuma Inteko ishinga amategeko iritera icyizere, bikaba ngombwa ko Likud ya Netanyahu isubira ku butegetsi.

Bisa n’aho ariko byagenze!

Igisigaye ni ukwitega uko Netanyahu agiye guhangana n’ibibazo igihugu cye gifite birimo na Iran yari imaze iminsi ishaka gukorana n’u Burusiya mu ntambara buri kurwana na Ukraine.

TAGGED:AbadepiteAmatorafeaturedIntekoIsraelNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yasabye ‘Abaturage Bose’ Guhaguruka Bakarwanya u Rwanda
Next Article Mu Rwanda Hazanywe Ubwoko Bushya Bw’Ingurube
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?