Abaganira nawe bakamenya ibyo aganira na Minisitiri w’ingabo n’abagaba bazo, bemeza ko hari umugambi Netanyahu afite w’uko niba Hamas itarekuye abaturage ba Israel yatwaye bunyago mu minsi mike iri imbere, iki gihugu kizagaba ibitero bikomeye byo gusenya Gaza yose.
Kuri iki Cyumweru mu Biro bye biba munsi y’ubutaka kure, Netanyahu arateranya inama idasanzwe y’umutekano iri bwigirwemo ikigomba gukorwa ngo ibya Hamas birangire ‘rimwe na rizima’.
Arayiyoborana na Minisitiri w’ingabo Israel Katz n’umugaba mukuru wazo Lt.-Gen. Eyal Zamir.
Ingabo za Israel zivuga ko niba ibiganiro byo kurekura abaturage b’iki gihugu Hamas yatwaye bunyago bidatanze umusaruro mu minsi mike iri imbere, izo ngabo ziri butangire ibitero bizakukumba Gaza yose kugira ngo Hamas ikurwe no mu bindi birindiro byayo byose.
Muri iki gihe kandi, hari impaka mu buyobozi bukuru bwa Politiki n’ubwa gisirikare muri Israel zo kumenya niba impamvu z’intambara na Hamas zaragezweho cyangwa niba iyo ntambara yakomeza kandi ikagurwa.
Hari abavuga ko urebye neza usanga Hamas yaracitse intege mu buryo bufatika bityo ko gukomeza kuyirwanya byaba ari ugup[fusha ubusa igihe, abantu n’amafaranga, ariko abandi bakavuga ko igihari kandi ko uwasinzira gato yakanguka asanga yarisuganyije.
Kimwe mubyo Minisiteri y’ingabo za Israel ivuga ko bikwiye gukorwa muri iki gihe, ni ukwimura abaturage bose ba Gaza bakajyanwa ahantu hamwe, ubundi intambara ikarota.
Ababibona batyo bavuga ko iyo mikorere yatuma abatuye Gaza babona ko Hamas yabatengushye bakayanga, mu gihe hari abandi bavuga ko intambara nk’iyo kuyirwana bivuze ko Israel izaba yiyemeje gutakaza ingabo nyinshi.
Ababibona batyo babishingira ku miterere ya Gaza, agace gato ariko kubatswemo utujagari twinshi, ahantu hashobora kuzagora ingabo za Israel mu guhangana n’abarwanyi bagize uruhare mu kubaka aho hantu bakaba bahazi neza kuzirusha.
Mu kuhubaka, bahacukuye indake ndende, zizengurutse ahantu hanini.
Mu guteganya ubwo bwoko bw’imirwanire, Israel irashaka kuzatumizaho abasirikare bayo b’inkeragutabara bose ngo baze barwane inkundura na Hamas.