DRC: Uko Bakiriye Ibiri Mu Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

*Kabila avuga ko ibya Kigali na Kinshasa bitareba AFC

*Muyaya we yemeza ko ibya M23 bizarangira nabi

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Guverinoma ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Patrick Muyaya yavuze ko abibwira ko mu masezerano yasinywe Na Nduhungirehe na Kayikwamba harimo ko abarwanyi ba M23 bashobora kuzavangwa n’ingabo za DRC cyangwa se hakaba hari ubutaka abo barwanyi bazahabwa ngo babuyobore, bibeshya.

Yabivuze agaruka ku by’ingenzi bikubiye muri ariya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki 27, Kamena, 2025 asinyirwa i Washington imbere y’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio.

- Kwmamaza -

Hari na Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe Umunya Djibouti Mahmoud Ali Youssouf.

Muyaya yabwiye abaturage ba DRC abinyujije mu itangazamakuru ko iyo usomye neza, usanga muri iriya nyandiko ndetse no ku migereka yayo ntahanditse ibyo kwambura intwaro M23 no kuyisubiza mu ngabo cyangwa mu buzima busanzwe.

Ni ibyo mu Gifaransa yise ‘Brassage’ na ‘Mixage’.

Ati: “Ibyo bintu ntabiteganyijwe muri iyi nyandiko nk’uko byigeze guteganywa mu gihe cyatambutse”.

Avuga ko izindi ngingo zirimo ari uko nta sentimetero y’ubutaka bwa DRC cyangwa se garama y’ibuye ry’agaciro cyangwa undi mutungo kamere uzahabwa abandi abo ari bo bose.

Yumvikanisha ko Umukuru w’igihugu cye, Félix Tshisekedi, ndetse n’abandi bagize uruhande rwa DRC muri biriya biganiro batigeze bemera ko hari igice cy’igihugu cyabo cyahabwa urundi ruhande kugira ngo amahoro akunde aboneke.

Ati: “ Ni ngombwa ko abantu basoma, bakongera bagasoma neza inyandiko ikubiyemo ayo masezerano n’imigereka yayo”.

Minisitiri Patrick Muyaya yatsindagirije ko mu buryo bwumvikana neza mu nyandiko yayo masezerano Taarifa Rwanda itarabonera kopi, handitsemo ko ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC zigomba gutaha.

Kuri we, ikintu gikomeye cyatumye Kinshasa yemera ibikubiye muri ayo masezerano ikanayasinya ni ukwanga ko hari abaturage bayo bakomeza gusiga ubuzima mu ntambara imaze imyaka 30.

Hagati aho, hari andi masezerano azaganirwaho yemezwe, akaba ari nayo azasobanura mu buryo buboneye uko ibyo kwambura intwaro imitwe izifite bizagenda.

Ibi ni ibyemezwa na Minisitiri Patrick Muyaya.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Patrick Muyaya

Ayo masezerano azashingira nanone ku bindi biganiro byakozwe mbere harimo iby’i Luanda.

Muyaya kandi avuga ko mu masezerano azaza, harimo nayo igihugu cye kiri kiganira na M23 i Doha muri Qatar.

Avuga ko imwe mu ngingo iri kuganirwaho ari iy’uko igihe cyose u Rwanda ruzaba rwavuye muri DRC, ikintu rwakunze guhakana, M23 nayo izaba itagifite uruhengekero.

Bityo, Muyaya avuga ko ikiri kuganirwaho kuri iyi ngingo i Doha ari ukuzareba uko abagize M23 bazafashwa kubaho mu buryo ‘atasobanuye ubwo ari bwo’.

Yemeza ko ingingo yo gusubiza mu gisirikare abarwanyi itazakorwa kuri bose cyangwa ngo ikorwe mu buryo bw’uko byigeze kugenda mu gihe cyatambutse ahubwo izitonderwa, igakorwa mu byiciro.

U Rwanda ruvuga ko FDLR ari yo igomba kubanza kuvaho…

Uko bigaragara, u Rwanda ntirwigeze ruhindura umurongo ku kibazo cya FDLR kuko Minisitiri warwo ushinzwe ububanyi n’amahanga Olivier Patrick Nduhungirehe atangaza ko ingamba zo kwirinda zarwo zizaza zikurikiye ikurwaho rya ‘burundu’ rya FDLR (Forces démocratiques de Libération du Rwanda).

Ni umukoro ukomeye kuko abazi ibyayo bavuga ko yashinze imizi mu nzego za gisirikara n’iza politiki mu buyobozi bwa Leta ya Kinshasa.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brigadier General Ronald Rwivanga mu byumweru byatambutse yavuze ko abagize uyu mutwe wa gisirikare na politiki bagera ku 10,000.

Umunyamakuru Sehene Ruvugiro uri mu bakoze uyu mwuga igihe kirekire akamenya ‘ibipfa n’ibikira’ yabwiye RBA mu masaha make ashize ko uriya mutwe atari abantu gusa bawugize ahubwo ari ibitekerezo kandi biri henshi ku isi.

Yawugereranyije n’igikoko gifite imitwe myinshi, umwe muri Australia, undi muri Amerika, mu Burayi n’ahandi…

Sehene avuga ko kuzawurandura bizafata igihe kirekire n’imbaraga nyinshi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yeruriye Perezida wa Amerika Donald Trump ubwo yari ari mu biro bye i Washington ko FDLR ikiri ikibazo ku Rwanda, amusaba ko igihugu cye kigomba gukora uko gishoboye ibiri mu masezerano na DRC bigakorwa.

Trump, binyuze mu gusubiza icyo yari abajijwe n’umunyamakuru, yabwiye impande zombi ( ni ukuvuga u Rwanda na DRC) ko uruhande ruzica ayo masezerano ruzabihanirwa bifatika.

Kabila ati: ‘ Ibyanyu ntibitureba’

I Goma ho ibintu bisa n’ibikivangavanze.

Mu gihe abayobozi ba M23( Mouvément du 23, Mars) bari mu biganiro na Leta y’i Kinshasa bibera i Doha muri Qatar, uruhande rwa AFC( Alliance Fleuve-Congo) ruyobowe na Corneille Nangaa bivugwa ko afite ‘boss’ witwa Joseph Kabila ruvuga ko amasezerano ya Washington atarureba.

Ku wa Gatandatu tariki 28, Kamena, 2025, Kabila yanditse ko amasezerano hagati ya Kigali na Kinshasa bigizwemo uruhare na Washington ari ay’ubucuruzi nk’ayandi yose.

Ndetse kuri X, yanditse ho ko atakwitwa amasezerano y’amahoro kandi uruhande rw’abarwanyi ba M23( yihuje na AFC ya Kabila) rutarayahagarariwemo.

Yaranditse ati: “ Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ntabwo iri kurwana n’uruhande urwo ari rwo rwose mu zihagarariwe n’abagabo bagaragara mu ifoto y’abasinye amasezerano ya Washington”.

Avuga ko hakenewe ko abantu bareka gucurika imiterere nyayo y’ikibazo bagamije kugera ku nyungu zabo.

Muri make, ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yasinyiwe i Washington niryo isi ihanze amaso cyane ko Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Trump mu bibera muri Afurika yavuze ko agomba [ayo masezerano] guhita ashyirwa mu bikorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto