Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Netanyahu Yahize Kurimbura Hamas Niyo Yakwemera Imishyikirano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Netanyahu Yahize Kurimbura Hamas Niyo Yakwemera Imishyikirano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 April 2024 4:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yavuze ko ingabo ze zizagaba igitero ahitwa Rafah kugira ngo zirimbure burundu abarwanyi ba Hamas bivugwa ko ari ho basigaye baragize ibirindiro.

Avuga ko ibi bizakorwa haba hari imishyikirano na Hamas iri kuba cyangwa itari kuba.

Muri iyi minsi hari imishyikirano hagati y’abadipolomate ba Israel n’abayobozi ba Hamas iri kubera mu Misiri.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abantu bafite benewabo batwaweho iminyago na Hamas Netanyahu yababwiye ko umugambi wo kurimbura Hamas uzagerwaho uko byagenda kose.

Avuga ko umujyi wa Rafah uzagabwaho ibitero uko bizagenda kose. 

Netanyahu avuze ibi asa nusubiza Abanyamerika baherutse kumusaba ko atagomba kurasa Rafah ahubwo yashyira imbere ibiganiro.

Perezida wa Amerika Joe Biden aherutse guhamagara Netanyahu amubwira mu magambo BBC yise ko ‘yumvikana neza’ amusaba kudatera Rafah.

Icyakora yavuze ko ashobora gutera Rafah ‘ari uko gusa’ asanzwe nta musivili uzabigwamo.

Biden avuga ko gutera Rafah byaba ari ukurenga umurongo utukura.

Uwo murongo ariko ntabwo Netanyahu we abona ko utukura ndetse yiyemeje kuzawurenga uko bizagenda kose.

Abaturage bahunze Gaza bakajya muri Rafah ni benshi ku buryo bamwe bavuga ko bagera kuri miliyoni 2.5.

Aho batuye babayeho nabi kandi baracucitse cyane ku buryo kuhagaba igitero byatuma hari benshi bahasiga ubuzima.

Ibibazo bafite binakubiyemo kubura amazi n’imiti bihagije kugira ngo bucye kabiri.

Perezida wa Palestine Muhamad Abbas avuga ko kugaba igitero kuri Palestine byaba ari icyago gikomeye kibaye mu mateka ya  Palestine.

Mu minsi ishize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel witwa  Israel Katz yabwiye televiziyo y’igihugu cye yitwa Channel 2 ko amasezerano na Hamas nagerwaho ingabo z’igihugu cye zitazatera Rafah.

Icyakora bisa n’aho yanyomojwe n’umuyobozi we Benyamini Netanyahu wemeje ko uko bizagenda kose azagaba igitero kuri kariya gace.

Netanyahu ati: “ Iby’uko twahagarika intambara tutageze ku ntego zacu byo ntibyashoboka. Tuzagaba ibitero kuri Hamas muri kariya gace kugira ngo tuyirimbure burundu”.

Abakurikirana Politiki ya Israel bavuga ko abo mu miryango y’abashimuswe basabye Netanyahu hamwe n’umujyanama we mu by’umutekano witwa Tzachi Hanegbi gukomeza intambara kuri Hamas bakima amatwi amahanga abasaba kudatera kariya gace.

Kugeza ubu bivugwa ko hari abantu 130 mu bantu 253 bari barashimuswe na Hamas batarekurwa ngo basubire mu miryango yabo.

Hari n’amakuru avuga ko mu bafashwe bunyago harimo abagera kuri 34 bapfuye.

Ku byerekeye imishyikirano hagati ya Hamas na Israel, abasesengura bavuga ko ubuhuza bwa Misiri butazagira icyo bugeraho kuko itizewe cyane nk’uko bimeze kuri Qatar.

Abahanga bavuga ko Qatar yo ari umuhuza wo kwizerwa kuko izi gukora uko ishoboye ikumva inyungu za buri ruhande mu zihanganye bityo bigatuma yizerwa.

Icyakora muri iyi minsi i Doha( umurwa mukuru wa Qatar) bavuga ko bari kunanizwa n’impande ziri muri ibi biganiro kubera ko aho kwemera ku izima ngo zumwe umuti Qatar itanga, zikomeza gutsimbarara ku byo zemera.

Intambara Israel yatangije kuri Hamas yatangiye mu Ukwakira, 2023 ubwo abarwanyi ba Hamas bagabaga igitero baguye gitumo ingabo za Israel bakica abaturage bayo bagera ku 1,200.

Israel yahise itangiza intambara kuri uyu mutwe, ikaba igeze ku kiciro bamwe bita ko ari icya nyuma cyo kurimbura ibisigisigi bya Hamas muri Gaza mu Ntara ya Rafah.

Hagati aho Iran-umwanzi ukomeye wa Israel- iherutse nayo kugaba ibitero kuri Israel igamije kwihimura ku gitero Israel yagabye kuri Ambasade ya Iran muri Syria ikica abantu barimo n’umujenerali wa Iran ukomeye.

Bivugwa ko uwo musirikare ari we wateguye igitero cyagabwe kuri Israel taliki 07, Ukwakira, 2024.

Igitero cya Iran cyatumye isi igira impungenge ko hashobora kwaduka intambara yeruye hagati ya Iran na Israel kandi ngo yaba ikomeye kuko inshuti za buri ruhande zatabara, ibintu bikadogera.

Ntibyatinze Israel nayo igaba igitero cyasaga no guha gasopo Iran, kikaba cyaragabwe hafi y’aho ikorera intwaro za kirimbuzi.

TAGGED:featuredHamasIgiteroIranIsraelNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Ubwato Burimo Hotel Bwagonze Ibuye
Next Article MONUSCO Yahagaritse Burundu Gukorera Muri Kivu Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?