Ngirente Yasabye Aborozi Kongera Amata Baha Uruganda

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rukora ifu mu mata y’inka yavuze ko bikwiye ko umukamo uzamuka ukaba wagera cyangwa ukarenga litiro 40 ku munsi.

Avuga ko bikwiye ko aborozi baha inka ibiribwa bituma umukamo wiyongera ukaba wava kuri litiro eshanu ukazamuka ku kigero kinini kurushaho.

Ngirente avuga ko kugira ngo ibyo bishoboke ari ngombwa ko amatungo yitabwaho, agahabwa ibiribwa, imiti n’ibindi bituma umukamo uzamuka abantu bakihaza mu mata ariko bakanasagurira ruriya ruganda ruri mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Muri urwo rwego twongeye gusaba aborozi korora neza inka zitanga umukamo utubutse kugira ngo uru ruganda ruzabone amata ahagije rutunganya”.

Ku ruhande rundi, Ngirente ashima ko hari aborozi ‘benshi’ bamaze kugirana amasezerano n’uruganda rw’Inyange yo kurugemurira amata.

Ashima ko ibyo bishingiye ku masezerano bikaba ikintu cyo kwishimira kandi abizeza ko umukamo nk’uwo utazabura isoko.

Dr. Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe kandi igikomeje gufata ingamba zigamije kuzamura umukamo hagamijwe kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata no  kubaka ubushobozi bw’aborozi.

Avuga ko icyo Guverinoma y’u Rwanda ishaka ari uko ubworozi burushaho kuba umwuga ubyara inyungu utunze nyirawo.

Hirya no hino mu gihugu, binyuze mu mishinga itandukanye, aborozi bahawe imbuto y’ubwatsi bugezweho banahabwa n’icyororo cy’inka zitanga umukamo uhagije, Ngirente akemeza ko Leta yakomeje gufasha aborozi bose bo mu Rwanda mu kurwanya indwara mu matungo.

Ku byerekeye ubuzima bw’amatungo, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente asaba aborozi ko igihe cyose havuzwe icyorezo mu matungo, ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati yabo na Leta kugira ngo gikumirwe kandi kirwanywe mu matungo yamaze kwandura.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibyo byorezo bivuka kandi bigakwira vuba, Ngirente yagiriye aborozi inama yo gukomeza kororera mu biraro.

Kororera mu biraro bigira akamaro mu kongera umukamo no gukoresha neza ubutaka.

Uruganda rwa Inyange rwuzuye rutwaye miliyoni $ 51.

Ruri mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version