Ngororero: Yafashwe Akorera Undi Ikizamini Cy’Uruhushya Rw’Agateganyo

Umusore w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Ngororero, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Ngorerero aherutse gusanganwa mudasobwa yakoreragaho ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo cy’undi muntu.

Hari ahagana saa kumi z’umugoroba.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko uriya musore  yafashwe ubwo abapolisi bagenzuraga ko abakandida bujuje ibyangombwa mbere yo gutangira ikizamini.

Ubwo abakandida bari bamaze kugera mu cyumba gikorerwamo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, abapolisi baje kugenzura ngo barebe niba bose bahari kandi bujuje ibisabwa.

- Advertisement -

Bageze kuri uyu musore basanga imyirondoro y’uwiyandikishije gukora ikizamini idahuye n’uwari ugiye kugikora.

Yahise yambikwa amapingu.

Uwafashwe yabwiye abapolisi ko uwo yari agiye gukorera ikizamini yari bumuhembe Frw 45,000.

Yari yahinduye na nomero bakoreraho ikizamini ari yo code, ashyiraho izina rye.

CIP Rukundo yagiriye inama abashaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ko bakwiriye guca mu nzira ziteganywa n’amategeko, bakiga neza yaba amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara ibinyabiziga bakitsindira ubwabo.

Avuga ko inzira z’ubusamo zidahira uziciyemo.

Yashyikirijwe Urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 278 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uha cyangwa uhesha undi impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; azi ko adakwiye kuyihabwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version