Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasanze ikirego cya Idrissa Ouedraogo arega umugore we Ishimwe Vestine gifite ishingiro, rwanzura inzego zo muri Canada aho umwana na Nyina baba zipima uturemangingo ndangasano tw’uwo mwana, ibizamini bikazoherezwa mu Rwanda bigahuzwa n’ibya Se.
Idrissa Ouedraogo avuga ko afite amakenga ko uwo mwana, mu by’ukuri atari uwe, bityo ko inshingano za kibyeyi zishobora kuba zitamureba mu gihe byagaragara ko nta maraso bahuje.
Urukiko rwananzuye ko uyu mugabo ukomoka muri Burkina Faso afite uburenganzira bwo kubona umwana we.
Uruhande rwa Ishimwe Vestine rwemereye urukiko kuzoherereza Ouedraogo amafoto y’umwana no gufatwa kwa biriya bipimo bigakorwa mu rwego rwo kurengera inyungu z’umwana.
Umwana uvugwa muri iyi dosiye ni umukobwa witwa Ishimwe Nollah, ibizamini bye bikazafatirwa muri Canada aho ari, bikoherezwa mu Rwanda kugira ngo bihuzwe n’ibya Idrissa.
Ibyo bisubizo bizoherezwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kugira ngo bisuzumwe.
Ingingo ya 48 y’itegeko rigenga abantu n’umuryango, ndetse n’ubwumvikane bw’impande zombi nibyo urukiko rwashingiyeho icyo cyemezo, rwemeza ko ibyo Idrissa yasabaga bifite ishingiro, runategeko ko uwo mugabo azajya ahabwa amafoto menshi y’umwana kurusha ayo yahabwaga mbere.
Idrissa yari yitabaje ubutabera asaba ko uburenganzira bwe ku mwana babyaranye bwubahirizwa, hakurikijwe ibyo yari yasabye mu rubanza.
Idrissa Jean Luc Ouédraogo na Ishimwe Vestine, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa 15 Mutarama 2025, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.
Nyuma bakoze ubukwe bukomeye ku wa 5 Nyakanga 2025, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Bidatinze, hari amakuru yagiye atangazwa mu bitangazamakuru agaragaza ibibazo byinshi byatumye umubano wabo ujya mu kangaratete:
Vestine yavuze ko yamenye ko umugabo we yagiranye imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore babiri, ndetse akabatera inda. Ibi ni ibirego Vestine yatanze, si ibintu urukiko rwemeje nk’ukuri.
Mu nyandiko zagejejwe mu rukiko, uruhande rwa Vestine rwavuze ko Idrissa yari yaramuhishe ko afite umuryango muri Burkina Faso.
Vestine yagaragaje ko amaze kumenya iby’uwo muryango no kubaza umugabo we, undi yatangiye kumukubita no kumuhutaza. Ibi na byo ni ibirego by’uruhande rwe.
Nyuma hajemo indi ngingo, ari nayo ivugwa muri uru rubanza, y’uko umugabo yasanze akwiye kugenzura niba afitanye isano y’amaraso n’umwana Vestine avuga ko babyaranye, ahitamo gusaba ko habaho kugenzura uturemangingo ndangasano, DNA.
Kugeza ubu, Idrissa ntaremera gutandukana n’umugore we cyane cyane ko n’ingingo aregera itarafatwaho umwanzuro bikozwe n’urukiko rushingiye ku byavuye mu isuzuma ry’abahanga.

