Urukiko rwa Leta zunze ubumwe za Amerika ruri i Boston, muri Leta ya Massachusetts, rwahamije Eric Nshimiye, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Amerika, ibyaha bine byo kurahira abeshya n’ikindi cyo kubangamira ubutabera, bijyanye n’ibyo yavuze ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nshimiye w’imyaka 55, ufite abana bane, akaba yashinjwaga kubeshya mu buhamya yatanze mu rubanza rwabaye mu 2019, rwaregwamo Jean Léonard Teganya, bahoze bigana mu ishuri ry’ubuvuzi.
Teganya we yaje guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside.
Muri ubwo buhamya, Nshimiye yari yavuze ko we na Teganya batagize uruhare mu kwica no gufata ku ngufu Abatutsi mu mujyi wa Butare, aho bigaga muri kaminuza ishami ry’ubuvuzi.
Urubanza rwa Nshimiye ni rumwe mu manza nyinshi zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo gukurikiranirwa muri Amerika.
Muri Mata 2025, ubushinjacyaha bwashinje Faustin Nsabumukunzi, w’imyaka 65, wari umuvumvu ku kirwa cya Long Island muri Leta ya New York, kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside ubwo yakaga ubwenegihugu bwa Amerika.
Muri Kamena 2025, Vincent Nzigiyimfura, na we w’imyaka 65, utuye i Dayton muri Leta ya Ohio, yashinjwe guhisha uruhare rwe muri Jenoside, nawe abikora ubwo yashakaga kuba Umunyamerika.
Izi manza zigaragaza ko inzego z’ubutabera za Amerika zikomeje gukurikirana abantu bakekwaho guhisha uruhare rwabo muri Jenoside, ubu imyaka ikaba irenga 30 ihagaritswe.

