Ni Ibiki Byatumye Habitegeko Asaba Perezida Imbabazi?

Mu ijoro ryakeye Perezida Kagame yakuye mu nshingano Bwana François Habitegeko wari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba na Madamu Espérance Mukamana wari ushinzwe ikigo cy’ubutaka, National Land Authority.

Nyuma gato y’itangazo rikura Habitegeko mu nshingano, yahise akoresha Twitter ashimira Perezida Kagame icyizere yamugiriye mu nshingano zose yari amaze igihe akora, ariko amusaba n’imbabazi.

Amateka ya Habitegeko muri Politiki kugeza ubu…

Habitegeko ni umwe mu banyapolitiki bamaze igihe kirekire bakora mu rwego rw’Akarere ari Meya w’Akarere ka Nyaruguru.

Habitegeko François yigeze kumara imyaka 10 ayobora Nyaruguru.

Muri icyo gihe cyose, yakoranye n’abandi azamura imibereho myiza y’abatuye aka Karere kahoze ari kamwe mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo dukennye kurusha utundi.

Mu gihe cye nibwo muri Nyaruguru bazamuye urwego rw’imihingire y’ikawa, abaturage bitabira gahunda za Leta zibateza imbere harimo gutanga ubwisungane mu buzima, Girinka igera kuri benshi ndetse imibare ya REG ivuga ko Nyaruguru hamwe na Kicukiro ari two turere dufite amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Kimwe mu bibazo yahuye nabyo ubwo yayoboraga Nyaruguru ni uguhangana n’abakoraga iterabwoba baturutse mu Burundi bakinjirira mu Mirenge nka Ruheru bakica abaturage baciye mu ishyamba rya Nyungwe.

Abo ni abahoze mu mutwe w’abarwanyi ba Rusesabagina bishe abantu benshi, batwika inzu n’imodoka, abandi barakomereka.

François Habitegeko yahanganye nabyo, akorana n’izindi nzego birangira umutekano ugarutse muri Nyaruguru.

I Kibeho n’aho yakoranye n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru bituma hatera imbere, ubu hari kaburimbo n’amacumbi afatika yakira abahasura buri mwaka.

Taliki 30, Ukwakira, 2020 Perezida Kagame yahembye Meya Habitegeko François wayoboraga Nyaruguru, ahemba Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye na Radjabu Mbonyumuvunyi  uyobora Akarere ka Rwamagana kubera ko bari barushije abandi kwesa imihigo.

Hagize uvuga ko Habitegako yari umukuru w’abandi ba Meya bo mu gihe cye ntiyaba agiye kure cyane y’ukuri!

Icyakora mbere y’uko ajya mu mirimo ya Politiki mu nzego bwite za Leta, Habitegeko yakoze mu miryango itari iya Leta( NGOs) mu byerekeye iterambere ry’ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2005, yakoraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi cyahoze cyitwa ISAR akora mu ishami ry’ubushakashatsi.

Bidatinze yabaye Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere ku rwego rw’Igihugu, ahava aba Meya wa Nyaruguru nk’uko twabirambuye mu bika byabanje.

Yazamuwe mu Ntera…

Nyuma yo kwesa iyo mihigo yose ku rwego rw’Akarere, ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwahaye Habitegeko inshingano ziremereye kurushaho.

Taliki 15, Werurwe, 2021, Perezida wa Repubulika yamugize Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba asimbura Alphonse Munyantwari( ubu ni Perezida wa FERWAFA).

Ageze mu Biro By’Intara y’Uburengerazuba biri mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, François Habitegeko yatangiye ingendo hirya no hino mu Turere tuyigize, aganira n’abatuyobora.

Yari agamije kubasangiza ubunararibonye bugamije kwesa imihigo nk’uko yahoze ayesa akiyobora Nyaruguru.

Nyuma y’amezi abiri abaye Guverineri, yahise asura Akarere ka Rubavu areba umuhanda wari wahujujwe.

Hari taliki 23, Mata, 2021.

Wari umuhanda mushya wa kaburimbo uva ku mupaka muto (Petite Barrière)-Karundo- Buhuru- Stade; kuwubaka bikaba byaratewe inkunga  na Banki y’isi.

Wuzuye mu mezi abiri yakurikiyeho ni ukuvuga muri Gicurasi, uwo mwaka.

Habitegeko kandi yigeze gusobanurira abayobora Ngororero uko imihigo yeswa.

Ni byinshi yakoze…

Ubwanditsi bwacu ntibwakwihandagaza ngo bwemeze ko iki n’iki ari cyo cyatumye Perezida Kagame akura Habitegeko mu nshingano ariko hari ibyashingirwaho.

Birashoboka ko inkubiri y’iby’Abakono imaze iminsi ica ibintu mu Ntara y’Amajyaruguru mu Turere twa Musanze, Burera na Gakenke yaba yarageze no mu baturanyi babo bo mu Ntara y’Uburengerazuba.

Mu nama y’abavuga rikijyana Perezida Kagame aherutse kuyobora yabereye i Musanze, hari hatumiweho n’abo mu Turere twegereye Musanze nka Rubavu na Nyabihu.

Abanyarwanda bavuga ko iyo urugo rw’umuturanyi ruhiye, nawe uba ugomba kwitegura kuko uba wugarijwe.

Mu ijambo Perezida wa Repubulika yabwiye abari aho, yavuze ko iby’Abakono b’i Musanze n’ahandi mu Ntara y’Amajyaruguru bishobora kuba biri n’ahandi mu Rwanda wenda ho bikagira indi sura.

Yunzemo ko aho ayo macakubiri yaba ari hose, azarwanywa ndetse byaba na ngombwa hagakoreshwa imbaraga.

Yanakomoje ku cy’abantu boneshereza abandi ‘bitwaje ko bakomeye’.

Ibya Rutsiro…

Ubwo hasohokaga itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro yegujwe bitewe n’icyemezo cya Perezida wa Repubulika, umwe mu bavukiye muri Rutsiro akaba akurikirana n’ibihabera yabwiye Taarifa ko imwe mu mpamvu yabiteye ari ‘ukugongana kw’inyungu z’abayobozi bagiye mu bucukuzi’ bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Kuri iyi ngingo ntaho Habitegeko yigeze avugwa, ngo hagire uvuga ko hari amasoko afite mu Ntara.

Ibi ariko ntibivuze ko ntayo yari afite ku giti cye, cyangwa ayafitiwe n’abandi bakorera inyungu ze.

Iperereza ryimbitse ry’inzego zibishinzwe rishobora kuba hari ibindi ryabonye nyuma.

Kuri iyi dosiye, haje kwiyongeraho ingingo y’uko hari rwiyemezamirimo wabwiye itangazamakuru ko Guverineri François Habitegeko yakoranye n’uwahoze ari Meya wa Rutsiro( uherutse kujyana na Nyobozi yayoboraga) babangamira icyemezo cya Njyanama n’urukiko, bamwimisha uburenganzira bwo gucukura kariyeri yari yaratsindiye.

Uwo rwiyemezamirimo ni Juvénal Rwamucyo.

Rwamucyo mu kiganiro yigeze guha bagenzi bacu ba  UMUSEKE yavuze ko yasabye uburenganzira bwo gucukura kariyeri ariko mu nshuro eshatu zose yagejeje icyifuzo cye ku Nama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro asaba uburenganzira, arabwimwa ku mpamvu yita ko ‘zidasobanutse’ kandi n’urukiko rwaremeje ko ari we wabitsindiye.

Bidatinze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yandikiye Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, amusaba kugaragaza imiterere y’ikibazo.

Ni ibaruwa yo ku italiki 23, Gicurasi, 2023.

Iyo baruwa hari aho yagiraga iti: “Maze kubona imyanzuro itandukanye y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yo ku wa 04, Gashyantare 2023;  02 Ukuboza, 2023; 31 Werurwe, 2023, n’ibaruwa no 0157/16.02 yo ku wa 6 /02/2023 yagejeje ku Karere ka Rutsiro, raporo y’itsinda ry’abatekinisiye ryashyizweho na RMB  nk’Urwego rufite ubucukuzi mu nshingano bigaragaza ko Quarring Company Ltd yujuje ibisabwa, bityo ikwiye guhabwa uruhushya  rwa kariyeri yasabye ariko mu gihe wagiye ugira icyo uvuga ku myanzuro y’inama njyanama y’akarere, ukagaragaza ko idakwiye kuruhabwa, nkwandikiye ngusaba kugaragaza imiterere y’iki kibazo n’uburyo cyakemuka, bigakorwa bitarenze tariki ya 30 Gicurasi, 2023.”

Nta makuru y’igisubizo Habitegeko yahaye Minisitiri yigeze amenyekana uretse ko nyuma y’aho hari inkuru yatambutse muri kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, Habitegeko yavuzemo ko yabitewe n’uko hari ibyo yasangaga bituzuye mu busabe bw’uriya rwiyemezamirimo.

Izi ngingo tuvuze si zo zonyine zatuma Perezida Kagame akura Habitegeko mu nshingano kuko hashobora kuba hari izindi zikomeye kurushaho.

Mu bupfura bwe, François Habitegeko yasabye Perezida wa Repubulika imbabazi ku byaba ‘bitaragenze neza’, amwizeza kuzakomeza ‘gufatanya n’abandi’ mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version