Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ni Iki Cyavuye Mu Biganiro Byahuje Nduhungirehe Na Mugenzi We Wa DRC?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ni Iki Cyavuye Mu Biganiro Byahuje Nduhungirehe Na Mugenzi We Wa DRC?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2024 4:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe asoma ibikubiye mu nyandikomvugo y'ibyaganiriweho
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu i Luanda muri Angola habereye indi nama yahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier  Nduhungirehe na mugenzi we wa DRC witwa Thérese Kayikwamba Wagner.

Basubiye mu byo bari baganiriye mu nama yari yabanje baza kwemeranya ko FDLR irimburwa ariko u Rwanda narwo rugakuraho ingamba rwafashe zo kwirinda, DRC ivuga ko ziyibangamiye.

Abayobozi bombi baraye bahuriye i Luanda muri Angola mu nama yari iyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Tété Antonio.

Ni ibiganiro bya gatanu bibaye hagati y’abo bayobozi, ibyaraye bibaye bikaba byakurikiraga ibyari biherutse kuba taliki 14, Nzeri, 2024.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

I Luanda baganiriye ku ‘ngingo nshya’, bumvikana kuri gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe.

Nta bisobanuro birambuye byatanzwe  by’uko ibyo bizakorwa gusa hari indi nama izahuza inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi iteganyijwe kuzaba mu gihe gito kiri imbere.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo isaba ko kugira ngo FDLR irandurwe  ari ngombwa ko u Rwanda rubanza gukura ingabo zarwo muri kiriya gihugu.

Rwo ruhakana ngo ntazo ruhafite, ku rundi ruhande, rukavuga ko rutakuraho ingamba zarwo zo kwirinda igihe cyose uwo mutwe ugikorera hakurya gato yarwo.

U Rwanda kandi ngo rusaba ko na M23 ikwiye kwinjizwa mu biganiro na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bwo bukemeza ko ibyo ari inzozi zitazigera ziba impamo.

- Advertisement -

DRC ivuga ko ibiganiro bya Luanda ari byo bizagera ku gisubizo kirambye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwayo.

Na Kayikwamba nawe yayasomye neza
TAGGED:CongoDRCfeaturedIbiganiroIntambaraKayikwambaLuandaM23NduhungireheRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yagabye Ibitero 200 By’Indege Muri Lebanon Mu Masaha 24
Next Article Impaka Mu Ntiti Ku Nkomoko Ya Christopher Columbus Wavumbuye Amerika 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?