Niba Isukari Itarakwangiza, Menya Uko Wabyirinda

Umwanditsi wa Taarifa
9 Min Read
Isukari ni ikinyobwa kigira ingaruka ku buzima bw'abakunda kukinywa.

Italiki 28, Gicurasi yahariwe kuzirikana akamaro k’indyo yuzuye kandi ihagije kuri buri muntu utuye isi. Icyakora kurya neza birenze kurya ugahaga no kurya ibyubaka umubiri, ibiwurinda indwara n’ibiwutera imbaraga.

Hakubiyemo no kwirinda ibishobora kwangiza kimwe mu bikoresho umubiri ukoresha utegura ibiryo ngo bigere mu gifu bimeze neza, icyo gikoresho kikaba ari amenyo.

Amenyo si umutako abantu bakoresha baseka cyangwa bamwenyura gusa ahubwo ni imashini ikomeye ishinzwe gushya ibiryo nyuma y’uko ururimi rubivanze n’amatembabuzi ngo byorohe.

Kubera ko hari ibiribwa biba birimo amasukari y’ubwoko bunyuranye, ni ngombwa kumenya ko ayo masukari iyo ari ayakorewe mu nganda kandi akamara igihe kirekire mu kanwa no mu menyo by’umwihariko, ahinduka ubumara bita acide buha icyuho bagiteri zigacukura amenyo.

Mu nkuru yacu, turarebera hamwe uko ikibazo cyo gucukuka kw’amenyo giteye ku isi muri rusange n’ibyakorwa ngo abantu bakirinde cyangwa se bivuze ayo menyo mu buryo bushoboka.

Icyakora ni ngombwa kumenya ko isukari iyo ari yo yose atari mbi.

Hari isukari iba mu mbuto, mu mata no mu binyampeke kandi yo si mbi ubwayo.

Isukari abahanga bemeranya ko ari mbi ni ya yindi baminjira.

Ese ubundi indwara yo gucukurika kw’amenyo ifite ubuhe bukana?

Indwara y’amenyo yatobotse, izwi nka “dental cavities”, ni imwe mu ndwara zitandura zikunze kugaragara cyane ku isi, ubu ikaba irwawe  n’abantu miliyari 2.5.

Nubwo iyi ndwara ishobora kwirindwa, ikomeje kuba ikibazo gikomeye cy’ubuzima mu bihugu byinshi kandi ikibasira abantu mu buzima bwabo bwose, ikabatera ububabare, kutamererwa neza, ikibazo cyo kutarya, gusinzira nabi, gutakaza amenyo… byose bigatuma umuntu abaho abangamiwe.

Kurya no kunywa ibintu birimo isukari nyinshi ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera amenyo kwangirika, kandi ni kimwe mu bitera n’izindi ndwara zitandura.

Kugabanya isukari umuntu afata ikaba munsi ya 10% by’ingufu umubiri ukenera ku munsi – byaba byiza ikaba munsi ya 5% – bifasha cyane kugabanya ibyago byo kwangirika kw’amenyo mu buzima bwose bw’uwo muntu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization (WHO), risaba ko abana bari munsi y’imyaka ibiri  batagomba kunywa ibinyobwa birimo isukari yongewemo.

WHO isaba ibihugu gushyiraho politiki zihendutse kandi zifasha abaturage kubona indyo nziza, harimo no gushyiraho imisoro ku binyobwa birimo isukari kugira ngo iyo politiki igabanye ikoreshwa ryayo.

Nubwo ikibazo gihari, hari uburyo bwo kwirinda cyangwa kuvura izo ndwara ziva ku ikoreshwa ry’isukari.

Tugarutse ku ngaruka zo gukoresha isukari, imibare yerekana ko uretse ba bantu miliyari 2.5 bafite amenyo yangiritse kubera isukari, abagera kuri miliyoni 510 bafite amenyo y’ibanze yangiritse.

Amenyo y’ibanze avugwa aha ni ibijigo n’amenyo y’imbere.

Ibijigo bifasha umuntu guhekenya naho amenyo y’imbere afasha ururimi kugumana ibiryo mu gihe cyo kubitapfuna, ntibisohoke hanze ngo bibe byarenga iminwa.

Hari n’uburyo bworoshye kandi buhendutse bushobora gufasha abantu kugabanya ikoreshwa ry’isukari no gukumira kwangirika kw’amenyo.

Kuvura amenyo yangiritse bishobora gukorerwa no ku rwego rw’ibigo nderabuzima bisanzwe, hadakenewe uburyo buhambaye.

Iyo amenyo yangiritse cyane ashobora kuvamo kandi kuyatakaza bibangamira imibereho myiza.

Ingaruka zo kutavuza amenyo yangiritse zirimo ububabare, kutamererwa neza cyangwa bigatiza umurindi indwara zidakira zirimo umutima, ikibazo cyo kutarya neza, kuvuga nabyo birabangamirwa kubera ko amenyo agira uruhare mu gutuma imvubura z’umwuka utuma amajwi akorwa zikora neza, bibangamira kandi guhumeka cyangwa gusinzira neza.

Kutagira amenyo yose, ari mu myanya yayo kandi ataracukuritse bitera umuntu kubangamirwa bigatuma abandi bamunnyega bityo imibanire ye nabo igahungabana.

Kwangirika kw’amenyo bitangira kugaragara mu gihe umwana akiri muto cyane.

Iyo umuntu amaze gukura, iyi ndwara irushaho kwiyongera.

Ku bana, amenyo yangiritse ashobora gutuma batajya ku ishuri naho ku bantu bakuru, ashobora gutuma basiba akazi, bikagira ingaruka ku mahirwe yo kukagumaho no ku musaruro batanga.

Hari n’abakoresha bashobora kwima runaka akazi bamuziza ko ari ‘mapengu’.

Ikibabaje ni uko mu bihugu bikennye, abantu bivuza amenyo ari uko yangiritse cyane, bakabikora ari uko bababara kandi akenshi nta kindi kiba cyakorwa uretse kuyakura.

Kuba kuvura indwara z’amenyo akenshi bidashyirwa muri gahunda za Leta z’ubwishingizi bw’ubuzima, bituma abaturage batinda kwivuza batinya ibiciro bikabije.

Gushyira serivisi zo kwita ku buzima bwo mu kanwa muri gahunda z’ubuvuzi bw’ibanze byafasha abaturage kubona serivisi zo gukumira izi ndwara.

Mu mwaka wa 2019, amafaranga yakoreshejwe ku ndwara zo mu kanwa mu bihugu 194 bigize WHO yageze kuri miliyari $ 387, bingana n’impuzandengo y’amadolari $ 50 kuri buri muntu.

Ibyo bingana hafi na 4.8% by’amafaranga yose isi yakoresheje  mu buvuzi muri icyo gihe.

Muri icyo gihe kandi, igihombo gituruka k’ukugabanuka k’umusaruro wari butangwe n’abarwaye indwara zo mu kanwa cyabariwe hafi miliyari $ 323 ku isi hose.

Impamvu zitera iyi ndwara

Hari isano ikomeye hagati yo kurya isukari nyinshi no kwangirika kw’amenyo.

Amenyo yangirika iyo ibyo umuntu yariye byihomye ku menyo bikahatinda birimo isukari nyuma ikazahinduka acide.

Iyo acide niyo ihinduka ibiryo bya bagiteri ziza mu kanwa zibikurikiye noneho mu kubirya bikajyanirana no kwangiza igice cy’iryinyo kiba kibasiwe.

Ni ibintu bikorwa buhoro buhoro, umuntu atabyumva, kuzageza ubwo azatangira kumva ababara mu kijigo bikabaho ari uko anyoye ikintu gikonje cyangwa gishyushye kigakora ku ryinyo rifite ikibazo.

Isukari iteza ibyo bibazo ni isukari yakorewe mu nganda, abantu baminjira mu cyayi, igikoma n’ahandi ndetse nivangiwe mu mitobe, amandazi, imigati n’ibindi byo mu nganda zikora ibiribwa cyangwa ibinyobwa.

Gukomeza kurya isukari nyinshi no kudasukura amenyo neza hakoreshejwe umuti w’amenyo urimo ikinyabutabire kiyakomeza cya fluor bishobora gutera amenyo kwangirika.

Imibereho y’abantu b’ubu nayo igira uruhare muri izi ndwara harimo ko abenshi bafite amafaranga bumva ko kugura ibiryohera igihe cyose babishakiye ari ubusilimu.

Ubujiji bwo kutamenya ko koza amenyo cyane cyane mu ijoro mbere yo kuryama biyarinda kwangirika nabwo bitiza umurindi iki kibazo.

Abantu bakennye, abafite ubumuga, abasaza baba bonyine, impunzi, abafungwa ndetse n’abatuye mu cyaro cya kure ni bo bakunze kwibasirwa cyane n’iyi ndwara.

Kwamamaza no kugurisha ibiribwa n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi nabyo byongera ikibazo cy’uko amenyo yangirika cyane cyane ku bana.

Uko wakwirinda iyi ndwara

WHO igira abantu inama yo kwirinda no kugenzura iyi ndwara binyuze ahanini mukugabanya isukari yo mu nganda banywa.

Leta zisabwa gusaba abacuruzi gushyira ku bicuruzwa birimo isukari ibirango by’ingano yayo mu rwego rwo kuburira abaguzi.

Hagomba kandi kugabanywa ingano y’isukari ihabwa ibigo by’amashuri, amagororero, ibigo bya gisirikare n’ibya polisi, abana bakarindwa amakuru yamamaza ibinyobwa birunzemo isukari n’izindi politiki igihugu runaka cyabona ko zikwiye.

Muri zo kandi ntihakwiye kwibagirana iyo gushyiraho serivisi z’ibanze zo kuvura amenyo muri gahunda z’ubwishingizi bw’ubuzima byafasha kugabanya ikibazo cy’amenyo y’abatuye isi yangirika cyane.

Imbogamizi kuri iki kibazo zirimo ni uko ibikorwa byinshi byibanda ku kuvura gusa aho kwita k’ugukumira ikibazo.

Hari kandi ikibazo cy’uko abaganga b’amenyo ari bake ugereranyije n’abayarwaye kandi serivisi z’ubuzima bwo mu kanwa zikaba zihenze ku buryo abantu benshi batabasha kuzigondera.

WHO yashyizeho ingamba ku buzima bwo mu kanwa na gahunda y’ibikorwa ya 2023–2030 igamije kugabanya ikoreshwa ry’isukari no kugabanya indwara z’amenyo.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko rishyigikiye ishyirwaho ry’imisoro ku binyobwa birimo isukari, rikemeza ko bwaba uburyo bukomeye bwo guteza imbere indyo nziza no kugabanya indwara zitandura zishamikiye ku isukari.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *