Niger: Mu Murwa Mukuru Havugiye Amasasu

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Niger ni kimwe mu bihugu bigize ikitwa Sahel.

Ku kibuga cy’indege cya Niamey, umurwa mukuru wa Niger, humvikanye urusaku rw’amasasu; iyi ikaba ari inshuro ya kabiri nyuma y’uko bigenze gutyo muri Mutarama, 2026.

Abaturage babwiye BBC ko humvikanye urusaku rw’amasasu aturuka ku kibuga cy’indege cya Niamey, umurwa mukuru wa Niger, bakemeza ko yari menshi n’ubwo yaje guhagarara.

Umwe  ati: “Numvise amasasu ya mbere saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (saa kumi n’imwe ku isaha y’aho) nkiri ku musigiti. Ariko ubu ibintu byamaze kugenzurwa.”

Undi yabwiye AFP ko urwo rusaku rwamaze amasaha abiri, akemeza ko abayarasaga bari bari mu marembo y’iki kibuga cy’indege.

Niger imaze imyaka icumi ihanganye n’imitwe y’abarwanyi b’abahezanguni bakora ku mahame akomeye ya Kisilamu.

Muri Mutarama, 2026 abantu bakekwaho kuba aba-jihadiste bagabye igitero kuri icyo kibuga cy’indege.

Niger muri iki gihe iyobowe mu buryo yemeranyijeho n’ibindi bihugu bituranye bya Mali na Burkina Faso, ibihugu nabyo bimaze iminsi byibasirwa n’ibitero by’abantu bashaka ko imiyoborere yabyo ihinduka.

Iki gihugu kiyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare, kimwe mu byabutewe no kutabasha guhangana n’ibibazo by’umutekano n’urugomo.

Abaturage babwiye BBC ko igitero cyo kuri uyu wa Kane cyaburijwemo n’ingabo za Niger, ubu zikaba ziri guhiga abagabye icyo gitero bahunze, bivugwa ko basize intwaro zabo.

Abategetsi ba Niger ntibaragira icyo batangaza kuri ibi kandi nta mutwe urigamba icyo gitero.

Icyakora, umutwe ufitanye isano na Islamic State ni wo wari wigambye igitero cyagabwe kuri icyo kibuga cy’indege muri Mutarama.

Ibyo muri Niger bibaye bikurikira ibyabaye muri Mata, 2026 ubwo abarwanyi bagabaga igitero muri Mali bakica uwahoze ari Minisitiri w’ingabo kandi bagashinga ibirindiro mu Ntara ya Kidar, imwe mu Ntara nini z’iki gihugu kiri mu bihugu binini by’Afurika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *