Nta Masezerano Yo Guhagarika Intambara u Rwanda Rwigeze Rusinyana na DRC- Dr.Biruta

Akoresheje Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta avuga ko ibimaze iminsi bivugwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda rwasinyanye na DRC amasezerano yo guhagarika intambara atari byo.

Avuga ko ibikubiye mu masezerano Perezida Kagame yasinyanye na mugenzi we Tshisekedi i Luanda ari imirongo migari yerekana uko impande bireba zashyira mu bikorwa ibiyakubiyemo kugira ngo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC gicyemuke mu buryo burambye.

Yanditse ati: “ Amasezerano yasinyiwe imbere y’umuhuza ari we Angola yerakane mu buryo busobanutse intego n’ibikoorwa bigomba gukorwa n’inzego ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibibazo bibonerwe umuti.”

- Advertisement -

Yashimangiye ko  ‘nta masezerano cyangwa ibyo guhagarika intambara byigeze bisinywa.

Amakuru yakurikiye isinywa ry’amasezerano y’i Luanda yagarurukaga ku itangazo ryasohotse rivuga ko hagomba guhagarikwa imirwano ndetse n’abarwanyi ba M23 bakava mu birindiro by’aho bafashe.

Icyakora umuvugizi w’uyu  mutwe Major Willy Ngoma yatangaje ko bataza mu birindiro byabo kuko ngo n’ubundi ikibazo cyatumye baharwanira kitacyemutse.

Icyo ngo ni ikibazo cy’uko  abaturage bavuga Ikinyarwanda bo muri kiriya gice bahora bahohoterwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Hagati aho amakuru Taarifa ifite avuga ko abarwanyi ba M23 bakomeje intambara kuko bari gusatira ahitwa Rumangabo, ahari bimwe mu bigo bya gisirikare bikomeye bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version