Nyabihu: Bafatanywe Urumogi Rufite Agaciro Ka Miliyoni ‘Nyinshi’

Mu muhanda Mukamira-Karago ku Mudugudu wa Mwiyanike, Akagari ka Kadahenda mu Murenge wa Karago haherutse gufatirwa  abantu babiri bahetse kuri moto udupfunyika 10,000 tw’urumogi.

Urwo rumogi rwari ruri mu mifuka ibiri ipima ibilo 22.

CIP Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’ i Burengerazuba, yavuze ko umwe muri bo afite imyaka 40 y’amavuko undi akagira 34.

Ati: “Twari dufite amakuru y’uko hari abacuruza urumogi bitwikira ijoro bagatwara ibiyobyabwenge, nibwo abapolisi bashyize bariyeri mu murenge wa Karago mu rwego rwo kugenzura ibinyabiziga.”

Avuga ko mu rucyerera ahagana saa kumi n’imwe ari bwo hafashwe abagabo babiri bari kuri moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RC 021 S batwayeho udupfunyika 10,000 tw’urumogi.

Abafashwe babwiye Polisi ko ruriya rumogi barukuye muri Rubavu barujyanye muri Nyarugenge ya Kigali.

CIP  Rukundo yaburiye abantu bose bishora mu bikorwa byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ko ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jomba kugira ngo bakorerwe dosiye.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Iyi mifuka ipima ibilo 22 by’urumogi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version