Nyabihu: Umuyobozi Akurikiranyweho Gukubita Umuturage Agapfa

Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote babwiye itangazamakuru ko umuyobozi w’aka Kagari aherutse gukubita umuturage bimuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko uwo muyobozi yakubise uriya muturage afatanyije n’umwe mu bakora irondo ariko bombi barafunzwe.

Taarifa yaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu witwa Antoinette Mukandayisenga atubwira ko ayo makuru yayamenye kuri uyu wa Kane taliki 04, Mutarama, 2024.

Ati: “ Ayo makuru narayamenye ariko navuga ibyo bintu biri mu iperereza kubera ko iyo ibintu biri muri RIB wirinda kubivugaho. Ni uwari umuyobozi w’Akagari ka Kijote kandi yafunganywe n’umwe mu bakora mu irondo.”

- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette

Antoinette Mukandayisenga asaba abaturage gukorana neza n’abayobozi, buri ruhande rukubaha urundi kuko ubwumvikane ari ngombwa.

Akarere ka Nyabihu gafite imirenge 12.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version