Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyabihu: Urusimbi Rwitwa Akazungu Rugiye Kumaraho Abagore Amafaranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Nyabihu: Urusimbi Rwitwa Akazungu Rugiye Kumaraho Abagore Amafaranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2024 9:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abagore nibo bibasirwa n'abakoresha urusimbi ryiswe Kazungu Narara
SHARE

Mu Mirenge ya Jenda na Karago mu Karere ka Nyabihu haravugwa urusimbi ruri gukenesha ingo. Abagore nibo bavugwaho gufata amafaranga yo guhahisha bakajya kuyasheta akaribwa.

Kubera urwego bimaze kugeraho, abagore bamwe baratabariza bagenzi babo kuko bari hafi gusenya ingo.

Abagore bavugwaho kujya muri iryo shoramari ridafututse ni abo mu Mirenge ya Karago na Jenda.

Mu gitondo cya kare bazinduka bagiye guhaha mu masoko ari muri iyo mirenge cyane cyane uwa Jenda.

Abagore bugarijwe n’ubwo butekamutwe ni abo muri Jenda na Karago mu Karere ka Nyabihu

Mu nzira bamwe bahura n’abasore bazi gukina urusimbi bise Kazungu Narara bagashoramo ayabo ngo barebe ko bakunguka bagahita bitahira ariko ayo bashyizeho yose akaribwa!

Kubera kubura uko bagira, bahitamo kwikubura bagataha ariko bagera mu ngo zabo umuriro ukaka.

Abagabo bashinja abagore babo kuba indangare no gusesagura umutungo baruhiye, bigakurira intonganya zikomeye.

Abasore b’i Nyabihu mu mirenge twavuze haruguru bakunze gutegera ku mihanda bafite amakarita atatu bakinisha uwo mukino w’amayobera bita Kazungu Narara umugore w’indangare uhanyuze agasheta bakamurya bigatinda.

Ayo makarita barayacangacanga, bakayahinduranya, uhageze akabona ko byoroshye kumenya ikarita irya ariko bikaza kurangira yimyije imoso.

Abazunguza ayo makarita baba bafite ibanga ryo kurya uwashese ariko we kuko aba akiri mushya mu mukino ntamenye iyo byarengeye.

Abakunze guhura n’ubwo bushukanyi ni abagore.

Umwe muri bagenzi babo witwa Mukangaruye Béatrice yabwiye Imvaho Nshya ati: “Hari abagore nakwita ibishoshwe abagabo babo batuma guhaha aho kugira ngo bakore ibyo batumwe bakajya gukina urusimbi cyangwa se Akazungu”.

Mukanguruye avuga ko abo bagore baribwa kugeza bashiriwe kuko baba bibwira ko nibasheta andi mafaranga bari bugaruze ayo bariwe mbere.

Birangira badasigaranye n’ayo kugura ikibiriti.

Hari n’abagera aho bagasheta ibitenge baje bakenyeye.

Ati: “Bagera hano bakishinga izo nkundarubyino ziba zifitanye gahunda aho umwe muri zo aza agasheta nka Frw 10,000 agahabwa Frw 20,000. Umugore w’igishwi nawe akaza yasamye akaba yikuye ayo guhaha akayasheta bakayarya”.

Hari umugabo wabwiye itangazamakuru ko haburaga gato ngo arusenye ubwo umugore we yafataga amafaranga y’ishuri akayasheta.

Yari amafaranga yari arimo nayo kugurira umwana ibikoresho by’ishuri.

Umugore we bamuriye Frw 35,000 banamutwara igikapu.

Iryo joro baraye bacyocyorana buracya, bituma umugabo azinduka ajyana itungo ku isoko kugira ngo umwana abone uko ajya kwiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga  Antoinette avuga ko bagerageza gushakisha izo nsoresore izo bafashe bakazijyana mu kigo ngororamuco.

Mukandayisenga asaba urubyiruko kuva muri iyi mikino ya kirara ndetse n’abagore bakareka kuba abasama ngo bashete umutungo w’urugo.

Meya Mukandayisenga Antoinette

Umukino w’Akazungu mu Karere ka Nyabihu ukunze gukurura  imirwano  mu rubyiruko ruwukina rugamije gushaka amafaranga.

TAGGED:AbagoreAkarereNyabihuUrusimbi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Umushoferi Wa Katumbi Yaburiwe Irengero
Next Article Ibyamenyekanye Ku Mpanuka Y’Ubwato Iherutse Kumarira Abantu Mu Kivu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kicukiro: Ikigo Kivura Indwara Z’Umutima Kiruzura Umwaka Utaha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?