Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Akarere Ko Kubohora u Rwanda No Kuruhaza Mu Biribwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Akarere Ko Kubohora u Rwanda No Kuruhaza Mu Biribwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 November 2024 9:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uhereye ku mupaka wa Kagitumba uri mu Murenge wa Matimba aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye, ukagera ku buhinzi bw’ibigori bwaguye kandi bwuhira buri i Gabiro, ugakomereza ku nganda zitunganya ifu mu bigori, umuceri n’amata, wakwanzura ko Nyagatare ari Akarere gafatiwe runini u Rwanda.

Gasana Steven uyobora aka Karere avuga ko gakorerwamo ubuhinzi ku butaka bwahujwe hagamijwe kongera umusaruro mu buhinzi no mu bworozi.

Avuga ko imvura imaze iminsi ihagwa yakujije imyaka ku buryo utugari dutanu mu tugari 108 tugize imirenge 14 y’aka Karere ari iyo itazeza ‘neza’.

Icyakora ngo nayo ntizasonza kuko izafashwa n’iyo bituranye.

Kubera ubworozi bukorerwa muri aka Karere ku rwego rwo hejuru, abashoramari bagakoreramo bahubatse uruganda rukora amata y’ifu.

Rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare, rukaba ruherutse gutahwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.

Ubworozi bw’inka nibwo bwiganje mu bukorerwa muri Nyagatare.

Muri aka Karere kandi haba isambu ngari cyane yitwa Gabiro Agri-Business Hub ihinzwemo imyaka y’ubwoko butandukanye kandi ku buso bukomatanyijwe.

Aloysius Ngarambe uyobora iki kigo avuga ko ibihingwa bihahinze bihinze ku buso bwa hegitari 5,600.

Aloysius Ngarambe

Ubwo butaka butangwa n’umuturage kandi kugeza ubu hari abashoramari barindwi bafite ubuso bureshya na hegitari zirenga 3000 biyemeje kuzabubyaza umusaruro.

Hari umuyoboro w’amazi ugaburira imirima, Leta igakora ku buryo iha umushoramari amazi ngo nawe aziyuhirire.

Hari izindi hegitari 10,000 bizatunganywa mu gihe kiri imbere, zihabwe abashoramari bazibyaze umusaruro.

Gabiro Agri Business hub ikoresha abakozi 2,000 ariko mu minsi iri imbere imirimo izahakorerwa izaha abantu 6,000 akazi.

Ibigori, ibishyimbo, avoka, macadamia, urusenda, ingano n’ibirayi ni bimwe mu bihingwa bihinzwe cyangwa bizahingwa muri aka gace.

Igice cya mbere cy’uyu mushinga cyashowemo miliyoni $ 118.

Abashoramari bawushoyemo biyemeje ko nibeza bazatunganya uwo musaruro ukongererwa agaciro ukoherezwa hanze.

TAGGED:AbashoramarifeaturedGabiroGasanaNyagatareUbuhinziUbworozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC:Ingabo Za SADC Zongererewe Manda 
Next Article Rwamagana : Croix-Rouge Y’u Rwanda Yatashye Ikigo Cy’Urubyiruko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?