Kanye West ‘Aravugwaho’ Gushimagiza Hitler

Ibintu bikomeje kuzamba ku muraperi w’Umunyamerika witwa Kanye West. Umwe mu bahoze ari abakozi be avuga ko mu mwaka wa 2018 uyu mugabo yigeze kubakoresha inama ababwira ko burya Adolf Hitler yari umugabo wari ufite ‘n’imico myiza.’

Ngo ntabwo yari mubi ku bintu byose..

Hari  inyandiko zabonywe na NBC News zemeza ko uriya muraperi yakoranye inama n’abakozi be mu mwaka wa 2018 ababwira ko abibwira ko Hitler yari mubi ahantu hose bibeshya.

Abandi bantu batandatu bakoranye nawe mu myika itanu ishize, bavuga ko bamwiyumviye kenshi ashima imwe mu myitwarire ya Hitler ndetse ngo hari n’ibitekerezo bipfobya Abayahudi cyangwa bibiba urwango kuri bo yamvikanye kenshi ashyigikira.

- Advertisement -

Ngo mu mwaka wa 2018 yigeze kurakaranya na bamwe mu banyamakuru ba TMZ ubwo yavugaga amagambo asa n’aseseretsa Abayahudi.

Umwe mu bantu bakoranye na Kanye West witwa Ryder Ripps( ni Umuyahudi) avuga ko yiyumviye kenshi West ashima Hitler.

Bakoranye hagati y’umwaka wa 2014 na 2018.

West ngo yigeze kuvuga ati: “ Abayahudi bafunze mu mutwe…Jews have codes”

Abamuzi muri kiriya gihe babwiye CNN ko uyu mugabo yumvaga ko ibyo avuga ntacyo biba bitwaye.

Ndetse ngo iyo yarangizaga kuvuga ariya magambo, yarahindukiraga akareba abo ayabwiye uko bayakiriye.

NBC News yagerageje kuvugisha abavugira Kanye West ngo bagire icyo batangaza kuri izo ngingo ashinjwa kandi zikomeye ariko ntacyo bayisubije.

Akarimi kabi gasenyera agasaya…

Forbes Magazine giherutse kwandika ko  Kanye West atakibarizwa mu baherwe batunze Miliyari y’Amadolari y’Amerika kubera ko ibigo byakoranaga nawe byahagaritse imikoranire. Ngo amaze guhomba Miliyari $ 1.5 mu gihe kitari kigeze ku kwezi ubwo babitangazaga.

Intandaro yo guhomba kwe ni akanwa ke.

Abanyarwanda baca umugani ugira uti: ‘Akarimi kabi gasenyera agasaya.’

Baba bashaka kuvuga ko imvugo itatekerejweho ishobora kugirira nyirayo ingaruka zamutindahaza, zikamufungisha cyangwa akaba yanateza urwango rutuma atazarama.

Ibya Kanye West bijya gucika, byatangiye ubwo yandikaga kuri Twitter ko Abayahudi ari bo ntandaro y’ubukene buri kuri bamwe.

Ashobora kuba atarazi ko ari bo bakire bakomeye kurusha abandi ku isi, bityo ko bashobora kumufungira amazi n’umuriro!

Nyuma yo kubyandika, yahise asiba iyo ‘tweet’ ariko yisama yasandaye kubera ko yari yageze kure kandi n’ubu hari abakiyibitse.

Hari umunyamakuru uherutse kumubaza ubwo yari asohotse mu iduka agiye kwinjira mu modoka ye n’abamurinda, amubaza niba aticuza ku byo yavuze, undi asubiza ko atari agamije kubiba urwango ku Bayahudi ahubwo yashakaga kwerekana ko hari ibyo bakora bidakwiye.

Ibi ariko ntacyo byahinduye kuko Forbes yanditse ko ubu asigaranye umutungo mbumbe wa Miliyoni $400.

Ngo nyuma y’uko ibigo bikomeye bakoranaga mu bucuruzi no kwamamaza byitandukanyije nawe, Kanye West amaze guhomba Miliyari $1.5.

Bimwe mu bigo byitandukanyije nawe ni Balenciaga, Gap na Adidas.

Mugenzi we w’Umuraperi witwa 50 Cent aherutse kuvuga ko ibiri kuba kuri Kanye  West ari we wabyikururiye…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version