Nyagatare: Uruganda Rutunganya Amata Rwuzuye

Nyuma y’igihe kirekire uruganda rukora amata y’ifu rwa Nyagatare rwubakwa, ubu rwarangije kuzura.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Pudence Rubingisa yatangarije kuri X ko iyi ari inkuru nziza kuri buri wese utuye iyi Ntara n’abandi bafite aho bahuriye n’ubworozi bw’inka.

Yanditse ati: “ Aya ni amakuru ashimishije. Nyagatare ibaye igicumbi cy’aho amata azajya atunganyirizwa. Ibi bizongera umusaruro w’amata atunganyijwe akoreshwa imbere mu gihugu n’ayoherezwa hanze. Ni ikindi cy’ingenzi mu kuzamura n’urwego rw’ubuhinzi”.

Taliki  15, Ukwakira, 2021 nibwo imirimo yo kubaka uru ruganda yatangijwe n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana.

Yari  ari kumwe n’abagize Inama y’umutekano itaguye y’Intara, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Bwana Mushabe David Claudian n’abandi bayobozi, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya amata y’ifu.

Ni uruganda rwibutswe  mu Cyanya cy’Inganda cya Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, rukazatunganya amata angana na litiro 500,000 ku munsi, azaturuka mu turere dutandukanye.

Ni uruganda rwa Inyange Industries.

Mu mwaka wa 2021 mu Karere ka Nyagatare hari inzuri 7,520 ziri ku buso bwa hegitari 68,284, n’amakusanyirizo y’amata 16 yakira amata ari hagati ya litiro 100,000 na litiro 87,000 mu gihe cy’imvura na Litiro 45,000 mu gihe cy’izuba ari nayo mpamvu aborozi bagirwa inama yo korora inka z’umukamo no kugira ibiribwa by’inka no mu gihe cy’izuba kugira ngo umukamo udahindagurika.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.

Icyicaro cyako kiri mu Murenge Nyagatare, mu Kagari ka Nyagatare kandi gahana imbibi n’Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo, Akarere ka Gicumbi mu Burengerazuba, gahana kandi  imbibi n’Igihugu cya Uganda mu Majyaruguru na Tanzania mu Burasirazuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version