Abahagarariye abandi mu byiciro by’imibereho y’abatuye Nyamagabe bari guhugurwa ku miterere y’umubu utera malaria kugira ngo bamenye uko bazajya bawikiza ukiri muto.
Ayo masomo agamije kumenya uko uwo mubu ukura, aho uterera amagi, uko ubigenza ndetse n’uburyo bajya bawima amahirwe yo gukura.
Bari kuyahererwa ku Biro by’Akarere ka Nyamagabe agatangwa ku bufatanye bw’ikigo cy’ubuzima, RBC, n’Ihuriro ry’amadini bita RICH.
Abaturage basobanuriwe ko imibu ubusanzwe yanduza umuntu binyuze mu kumuteramo udukoko bita plasimodium.
Utu dukoko nitwo dutera umuntu malaria.
Kimwe mu bibazo Abanyarwanda bafite bibatera malaria ni ukutamenya uko umubu utera malaria umeze, uko wororoka n’uko ukora ngo wanduze umuntu.
Ubumenyi bw’uko imibu yororoka buzafasha Abanyarwanda kumenya uko bataha urwaho imibu ngo ikure, ndetse no kumenya amayeri ikoresha ngo irume abantu.
Minisiteri y’ubuzima yatangije uburyo yise Intergrated Vector Management( IVM) bwo gusobanurira Abanyarwanda uko imibu itera malaria iteye, uko itandukanye n’indi ndetse n’amayeri ikoresha mu kwanduza abantu.
Muri uwo mujyo, abaturage b’Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bari mubo uyu mushinga wagezeho.
Bamwe muri bo babwiye itangazamakuru ko bari guhugurwa ku miterere y’umubu utera malaria, uko wanduza abantu n’uburyo bawurwanya ntiwororoke.
Ni amahugurwa bazamaramo iminsi itatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Agnès Uwamariya avuga ko muri aka Karere hari malaria nyinshi.
Ndetse ngo niko ka mbere kayirwaza mu gihugu hose.
Ati: “ Dukurikije imibare ya 2022/2023 akarere kacu ni akarere gahagaze nabi mu rwego rw’igihugu kuko dufite umubare munini w’abarwara malaria ugereranyije n’ahandi. Mu mibare, twashoje uwo mwaka ku bantu 1000 dufite abantu 111 barwaye iyi ndwara mu gihe ku mpuzandengo y’igihugu ari abantu 47 ku bantu 1000”.
Uwamariya avuga ko mu Karere ke hari imirenge itandatu mu mirenge 17 ubona ko yiganjemo malaria.
Avuga ko amahugurwa ari gutangirwa mu Karere ke, agamije gusangiza abajyanama b’ubuzima, abahagarariye amakoperative n’abandi bafite aho bahuriye n’imibereho y’abaturage ubumenyi kuri malaria n’uburyo abaturage bayirwanya.
Atangaza ko imwe mu mpamvu zituma malaria ikomeza kuba nyinshi mu Karere ke ari ubumenyi buke ku mubu no kuri malaria muri rusange.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kivuga ko umuhati wo kurwanya malaria uri kugera ku ntego binyuze mu gushyira mu bikorwa ingamba zirimo gutera imiti yica imibu, kurara mu nzitiramubu no mu bundi buryo bwateguwe na Minisiteri y’ubuzima.
Umubu utera malaria uteye ute?
Imibu yose ntitera malaria. Imibu ikiri mito iba ari utunyorogoto. Urakura kuzageza ugurutse. Umubu witwa Anophele w’ingore niwo wanduza malaria kandi uba utandukanye n’indi mibu.
Ni ngombwa kumenya ko hari anopheles y’ingabo ariko yo ntiyanduza malaria.
Ubusanzwe iyo umubu w’ingabo ubanguriye umubu w’ingore biba rimwe gusa uwo mubu w’ingabo ugapfa.
Uw’ingabo upfa nyuma y’igihe gito n’aho uw’ingore ugapfa nyuma y’iminsi iri hagati ya 21 na 28.
Umubu ntushobora kurenza ukwezi ukiri ho.
Impamvu ni uko yororoka cyane ku buryo iramutse irambye yazuzura isi!
Mu minsi yose umubu w’ingore umara ukiri ho, uba urimo ugenda ukwirakwiza malaria.
Mbere y’uko upfa, umubu w’ingabo uba warasigiye uw’ingore intanga nyinshi ubika mu kitwa Spermatophora.
Uko ukeneye kororoka niko uhita wihereza kuri za ntanga wasigiwe n’ingabo ukazishakira aho zakororokera.
Umubu wima inshuro imwe mu buzima bwawo.
Iyo urumye umuntu uba ushaka amaraso yo gukuza amagi yawo. Amaraso y’umuntu niyo y’ingenzi ku myororokere y’umubu.
N’ubwo amaraso y’amatungo nayo ntacyo atwara umubu ariko kuruma itungo bigora umubu kubera ko uruhu rw’inka, imbwa, ihene, injangwe n’andi matungo ruba rukomeye kandi rutwikiriwe n’ubwoya.
Umubu kandi uruma umuntu ahantu horoshye ni ukuvuga mu maso, mu irugu, mu ntege n’ahandi horoshye.
Iyo umubu ujya gushaka amazi utereramo amagi yawo, uhitamo amazi akwiriye.
Mu maguru yawo harimo ubushobozi bwo gukandagira mu mazi ukumva niba ari meza ku kigero gihagije cyatuma uyateramo amagi ntagire ikibazo.
Mu maguru y’umubu habamo ubushobozi bwo kumva niba muri ayo mazi harimo acide( ibyo PH, Potentiel d’Hydrogène), wasanga irimo ntuhashyire ayo magi.
Amazi yaretse ahantu akahamara icyumweru niyo imibu ikunda guteramo amagi.
Mu magambo avunaguye ngiyo science iherekeje umubu.
Icyakora ni ndende…