Nyamagabe: Irerero Rifasha Abakora Mu Cyayi Gutanga Umusaruro

Abakora mu ruganda rwa Kitabi Tea Company Ltd rukorera mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi bavuga ko kuba barahawe Irerero ngo babone aho gusiga abana bityo bibaha uburyo bwo kongera umusaruro.

Babivugiye mu kiganiro babaye itangazamakuru cyagarukaga ku iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore riri gusumwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge RSB ngo kirebe uko ibwiriza rigenga iri hame ryubahirizwa.

Ni isuzuma rikorwa ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere UNDP.

Abakora muri Kitabi Tea Factory barimo abagabo n’abagore.

Abagore ni 56% abagabo bakaba 44%.

Abagore bakora muri uru ruganda bakora mu nzego zitandukanye.

Jean Pierre wo muri RSB asobanura iby’iri bwiriza

Barimo abasarura icyayi, abafasha mu kurusya n’abakora mu gice gishinzwe kubipakira.

Bakora kandi no mu buyobozi bw’uru ruganda.

Umwe mu bayobozi b’uru ruganda avuga ko gahunda yo guteza imbere uburinganire yatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 2019.

Avuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu hari byinshi byakozwe mu kuzamura ishyirwa mu bikorwa ry’iri hame.

Ibyo birimo no guha abagore babyaye ahantu ho konkereza abana kugira ngo ba Nyina bakore akazi batekanye kuko baba baziko abana babo batekanye.

Ibitangwa ku burere bihabwa abo bana byose byishyurwa n’uruganda bigatuma ba Nyina badasohora amafaranga ahubwo bakayabika kugira ngo azabafirire akamaro mu gihe kizaza.

Jean Pierre ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge RSB avuga ko gutegura ibwiriza ry’uburinganire byakozwe mu guha abikorera ku giti cyabo kubona aho bahera bashyira mu bikorwa iri hame.

Ni uburyo avuga ko busobanutse buhari abakoresha igishushanyo mbonera cy’uburyo iryo hame rikurikizwa hashingiwe kuri Politiki ya Leta mu by’uburinganire.

Simon Kwizera ukora muri RSB avuga ko ikigo ayobora gifite inshingano yo kwereka ibigo uko amabwiriza y’ubuziranenge ateye ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Abagore bo muri Kitabi Tea Factory bashima ko bafite aho basiga abana kandi hatekanye.

Clement Kirenga ukora mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere UNDP avuga ko bahisemo gufasha mu iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire kuko ari ingenzi mu guteza imbere igihugu icyo ari cyo cyose.

Uruganda rwa Kitabi Tea Factory ni rumwe mu nganda z’icyayi zicungwa na Rwanda Mountain Tea Ltd.

Rwaguzwe mu mwaka wa  2009 muri gahunda yo kwegurira abikorera inganda z’icyayi zari iza Leta (OCIR-the).

Muri iki gihe rufite abagore bane bakanika imodoka z’uruganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version