Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Ubworozi Bwa Kijyambere Bwa Amafi Buteje Benshi Imbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Nyamasheke: Ubworozi Bwa Kijyambere Bwa Amafi Buteje Benshi Imbere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 March 2025 7:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Aborozi b’amafi bakorera ikigo kitwa Kivu Choice bavuga ko aho batangiriye korora amafi kijyambere bagize umusaruro watumye amafaranga yinjira mu ngo zabo yiyomgera.

Bororera amafi mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano muri Nyamasheke, ubwo bworozi bugakorerwa mu bigega bya kijyambere

Ni ibigega bigera ku ijana byororerwamo amafi menshi ku buryo ku munsi harobwa toni 15.

Taarifa Rwanda yamenye ko ayo mafi yose arya toni 20 z’ibiryo byiganjemo ibivanwa muri Kenya n’ubwo hari ibindi biva mu Karere ka Rwamagana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubworozi bw’amafi ni bimwe mu bitezwa imbere na Leta y’u Rwanda hagamijwe kuzamura imirire iboneye haba ku bana no ku bakuru.

Kubera ko ibintu byose bikora neza iyo bipimye, ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge kivuga ko cyashyizeho n’uburyo amafi yororwa, uko arobwa, uko agezwa ku isoko n’uburyo abikwa ngo atangirika.

Bella Naivasha Hakizimana ukora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge avuga ko bashyizeho amabwiriza agomba kugenga n’uburyo amafi yororwa.

Bella Naivasha Hakizimana

Ati: “Mbere wasangaga umuntu yororera mu biyaga agasarura bicye, ariko aho ayo mabwiriza asohokeye, basigaye borora amafi kijyambere”.

Avuga ko korora amafi mu buryo buzitiye butuma amafi agenzurirwa imikurire, hakarebwa ibyo arya, uko agezwa ku isoko n’ibindi bijyanye nabyo.

- Advertisement -

Ikindi avuga ni uko hitabwaho n’uburyo amafi azatunganywa kugira ngo acuruzwe yumishijwe, agakorwamo ifu ihabwa abana n’abandi bakeneye inyunganiramirire.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo Kivu Choice Oscar Ntihuga avuga ko ayo mabwiriza abafitiye akamaro ku mwimerere w’umusaruro wabo.

Ati: “Amabwiriza y’ubuziranenge tuyifashisha mu bikorwa byacu haba ku bikoresho byo mu bworozi bw’amafi dutumiza hanze, mu mikorere yacu ya buri munsi , ibiryo tugaburira amafi, kubungabunga umusaruro no kuwugeza ku isoko”.

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’abana, ugihagarariye mu bukangurambaga bwo kureba uko ubuziranenge mu by’imbuto, imboga n’ibikomoka ku mafi witwa Nathan Kabanguka avuga ko amafi ari ingenzi mu gutuma abayariye bagira ubuzima bwiza.

Nathan Kabanguka

Ati: “Dushimira abagira uruhare mu kongera umusaruro w’amafi kugira ngo Abanyarwanda barusheho kurya amafi n’ibikomoka mu mazi kuko bifite intungamubiri zirwanya imirire mibi by’umwihariko mu bana”.

Akarere ka Nyamasheke kigeze gushyirwa ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bakennye no kugira igwingira rinini mu bana kurusha ahandi hasigaye.

Amakuru dufite avuga ko ikigo Kivu Choice ari icy’ Umwongereza ufite muri Kenya ikindi gikora ubworozi nk’ubwo.

Kurya amafi bigirira umubiri akamaro mu buryo bwinshi.

Kuyarya bifasha umutima gutera neza binyuze mu buke bw’ibinure agira.

Amafi kandi afasha ubwonko gukora neza ndetse bikaba ahanini iyo umwana akiri mu nda ya Nyina.

Abahanga mu binyabuzima bavuga 71% by’ibigize ifi ari amazi.

Bivuze ko abagore batwite baba bagomba kurya amafi kenshi.

Ikindi abaganga bavuga ni uko kurya amafi bitera akanyamuneza bitewe ahanini na Protein iyabamo yitwa Omega-3.

Izindi ngingo zigirirwa akamaro no kurya amafi ni amagufa n’amaso cyane cyane ko zombi zifitanye isano ya hafi.

Binemezwa ko kurya amafi ahagije kandi kenshi bifasha umubiri kwiyubakamo ubudahangarwa no gusinzira neza.

Ifi ni inyamaswa iba mu mazi kandi honyine.

Impamvu tuvuga ko ari ho honyine ifi iba  ni uko hari izindi nyamaswa ziba mu mazi no ku butaka nk’imvubu, ingona n’ubwoko bumwe na bumwe bw’utunyamasyo.

Iyo bavanye ifi mu mazi biba bivuze ko iri bupfe mu minota mike iri bukurikireho.

Ifi ivanywe mu mazi ibangamirwa mbere na mbere no guhindura ahantu yabaga.

Kubera ko amazi ari yo atuma yoga ikanahumeka, kuyiyakuramo birayibangamira bitavugwa!

Umuhangayiko iterwa no kuva mu mazi utuma umutima wayo utera nabi, ikabura n’umwuka wa oxygen wiganje mu mazi.

Gutangira kuyiharura amagaragamba bituma ibice byinshi by’imbere mu mubiri wayo bibabara cyane kandi bikangirika.

Nyuma rero nibwo ubwonko butangira gucika intege kugeza ifi ipfuye kuko burya gupfa ari uguhagarara burundu ko gukora k’ubwonko niyo bwaba ubw’umuntu.

Muri rusange amafi mato aba mu biyaga aramba hagati y’imyaka itatu n’itanu.

TAGGED:AbanaAbaturageAmafifeaturedIkigoIntungamubiriRSBRwandaUbukangurambaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yatangije Ibitero Byeruye Muri Syria 
Next Article Rwanda: Ikoranabuhanga Ryatumye Abantu Bibwa $305,000 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?