Nyanza: Afunzwe Azira Kuvuga Ko Intambara Igarutse ‘Nta Mututsi Wabacika’

Ubugenzacyaha bwo mu Karere ka Nyanza bwafunze umusore nyuma yo kuvuga amagambo menshi arimo ko ‘Abatutsi ari abagome.’ Bivugwa ko yunzemo ko intambara iramutse igarutse ‘nta Mututsi wabacika.’

Abumvise amagambo y’uyu musore bita Rusaku bavuga ko yeruye avuga ko mu mwaka wa 1994 bashyiriyemo imiyaga Abatutsi.

Gushyiramo imiyaga ni imvugo y’ubu ivuga ‘korohereza umuntu ingoyi’, ‘kutamubabaza’, ‘kumudohorera’ n’ibindi.

Uyu Rusaku ubusanzwe yitwa Ubareba Emmanuel akaba yari asanzwe atuye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

- Advertisement -

Umwe mu baturage b’aho uwo musore yavugiye biriya yabwiye itangazamakuru ko Rusaku yavuze ko Abatutsi ari abagome kubera ko bamuhombeje miliyoni Frw 8.

Mutwarasibo wo mu gace uwo Rusaku yari atuye mo nawe yagize ati: “Rusaku yahereye mu gitondo mbere y’uko afungwa avuga ko intambara igarutse nta Mututsi wabacika kuko bashyizemo imiyaga kandi Abatutsi baba barabitse amarira yabo none ubu mu kwa kane igihe cyageze cyo kurira”.

Kananura Musare Vincent de Paul, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Busasamana mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE yavuze ko uriya muturage ‘yari yasinze’.

Ati:“Bivugwa ko yari yasinze ariko ni urw’itwazo kuko yari yahereye kare avuga ko Abatutsi ari abagome.”

Ingengabitekerezo ya Jenoside ihanwa n’amategeko y’u Rwanda, akenshi ikunze kumvikana mu gihe cy’iminsi irindwi ni ukuvuga kuva taliki ya 07/04-13/04 buri mwaka, ibintu IBUKA ivuga ko bidakwiye bikwiye no kwirindwa kuko u Rwanda n’abarutuye bari mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Rusaku w’imyaka 31 y’amavuko avuka mu karere ka Huye ariko akaba yarasanzwe akora umurimo wo kudoda inkweto.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rusaba abaturage kuzibukira ibikorwa bigize ingengabitekerezo ya Jenoside aho biva bikagera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version