Nyanza: Umwana Yamize Agapfundikizo K’Ikaramu Karamwica

Mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka icyenda wamize agapfundikizo k’ikaramu yari arimo ahekenya karamwica. Aho kugira ngo kamanukire mu mwanya w’ibiribwa, kayobye gafunga umwanya w’ubuhumekero biviramo umwana urupfu.

Uwo mwana yari mo akinisha ikaramo nyuma aza kumira kariya gapfundikizo bimuviramo urupfu.

yamize akabuno k’ikaramu (agapfundikizo k’inyuma k’ikaramu) ubwo yari mu ishuri arapfa.

Yitwaga Patrick Dushimwe akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu kigo cy’amashuri kiri mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu, mu Kagari ka Ngwa, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo, Kayigyi Ange yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko biriya byago byabereye ku ishuri.

Yagize ati: “ …Yari mu ishuri ari kumwe n’abandi bana,  amira akabuno k’ikaramu, karayoba aho kunyura mu nzira y’ibiryo kanyura mu nzira y’umwuka karahafunga ntiyabona uko ahumeka”.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu witwa Louis Kabayiza avuga ko bihutiye kujyana umwana ku Kigo Nderabuzima cya Gatagara biranga yoherezwa ku bitaro bya Nyanza ariko biranga arapfa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version