Senateri W’u Rwanda Yatabarutse

Sen William Ntidendereza yari amaze imyaka ine muri Sena

Yitwa William Ntidendereza akaba yatabarutse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Yapfuye afite imyaka 73 y’amavuko kuko yavutse taliki 11, Kamena, 1950.

Sen Ntidendereza yari amaze imyaka ine mu Basenateri b’u Rwanda kuko yatorewe kyjya muri  Sena taliki 16, Nzeri, 2019, akaba yari ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Mu majwi 110 y’abatoye bose, William Ntidendereza yabonye 60% byayo.

- Advertisement -

Yahigitse abo bari bahanganye ari bo Buteera John, Mutimura Zeno na Rwakayiro Mpabuka Ignace.

Mu mwaka wa 2012 yari umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu.

Yigeze kuyobora Akarere ka Kicukiro hagati y’umwaka wa  2006 kugeza mu mwaka wa  2008 ubwo yeguraga.

Senateri William Ntidendereza yari impuguke mu burezi akaba n’inararibonye mu miyoborere myiza, by’umwihariko mu burere n’umuco nyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version