Nyarugenge: Abiba Banize Abantu Barafatwa Umusubizo

Ku nshuro ya Gatatu mu gihe kitarenze amezi ane, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yafashe abandi bantu ikurikiranyeho kwiba ingo z’abantu bakoresheje imfunguzo bacuze, ubundi bakabanza kubaniga.

Abafashwe ni abantu 12 bafatirwa mu Mirenge ya Nyakabanda na Mageragere.

Muri bo kandi harimo abafatiwe mu Murenge wa Mageragere bikavugwa ko binjiraga mu nzu z’abaturage bakoresheje imfunguzo bacurishije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bibaga ibikoresho byo mu ngo, bakiba n’amatungo.

- Kwmamaza -

Taarifa Rwanda ntiyashoboye kuvugana n’abavugwaho ibyo byaha ngo bagire icyo badutangariza.

CIP Gahonzire yemeza ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wiba abaturage.

Ati: “Tuributsa abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bakekwaho ubujura kandi bagatanga ibirego igihe bibwe kugira ngo bikurikiranwe. Abakora ubujura nabo bararye bari menge”.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Mageragere na Rwezamenyo kugira ngo dosiye z’ibyaha bakurikiranyweho zinozwe mbere yo kugezwa mu bushinjacyaha.

Twabibutsa ko gukora dosiye z’ibyaha bitari mu nshingano za Polisi ahubwo ari iz’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Mu gihe gishize, hari abandi bantu Polisi yafashe bakurikiranyweho kwibisha imfunguzo bacuze, abandi bafungwa bakurikiranyweho kwiba abantu babanje kubaniga.

Polisi ivuga ko Akarere ka Kicukiro ari ko imibare yerekana ko gakorerwamo ibyaha bike by’ubujura, ibyinshi bikagaragara mu Karere ka Nyarugenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version