Imwe mu modoka za WASAC yakoreraga ku ruganda rwa Nzove ruri mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge yibwe tariki 17, Gicurasi, 2025.
Ku wa Gatandatu mu ijoro ahagana saa sita z’ijoro nibyo iyo modoka ifite ikirango( Plaque) RAE 035W yibiwe kuri imwe muri stations zo muri Aka karere.
Amakuru dukesha abazi iby’iki kibazo avuga ko ukekwaho kwiba iyo modoka ari Nzabonimana Habibu, akaba akomoka muri Gatsibo.
Twamenye kandi ko ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Intandaro y’ubwo bujura…
Dukurikije amakuru dufite, Nzabanimana yahoze ari umushoferi wa WASAC ariko aza kwirukanwa.
Nyuma yaje kumenya usigaye utwara imodoka nawe yahoze atwara, aza kumucunga ayiparitse ahita ayandurukana, ubu akaba ari gushakishwa.
Taarifa Rwanda iracyagerageza kuvugana n’ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda haba mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali ngo bagire icyo babitubwiraho.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…