Saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Nyakanga, 2025 umugore yafatanywe ibilo bibiri by’urumogi n’umunzani yakoreshaga apimira abakiliya nk’uko Polisi ibyemeza.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Burema, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge biturutse ku makuru abaturanyi be bahaye maneko za Polisi y’u Rwanda.

Abashinzwe umutekano bageze iwe baramusaka bamusangana ibilo 2 n’udupfunyika 184 tw’iki kiyobyabwenge kiri mu bikomeye bibujijwe gucururizwa cyangwa gukwirakwiza mu Rwanda mu buryo bwose.
Ubwo bageraga iwe, Thamar yabanje kwanga gukingura ariko aza kubyemera nyuma yo kubona ko nta bundi buryo yabikica.
Nyuma yo kumwambika amapingu, Polisi yagiye kumufungira kuri Sitasiyo yayo iri ku Biro by’Umurenge wa Mageragere ari naho uwo mugore atuye.
Umurimo uba ukurikiyeho ni uwo gushyikiriza RIB ikibazo cye ikakigenzura ikamukorera idosiye izajyanwa mu Bushinjacyaha imaze gutunganywa.
Abatunda, abakwiza n’abagurisha urumogi bagirwa inama yo kubireka.
Polisi ivuga ko ibyo bakora bitemewe mu Rwanda kandi ikaburira ko ababikora n’abandi bakorana bose bazafatwa byatinda byatebuka.
Iteka rya Minisitiri Nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.