Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyarugenge: Yahengereye Umugabo We Asinziriye Aramutema Bikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Yahengereye Umugabo We Asinziriye Aramutema Bikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2025 9:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imbangukiragutabara yaje gutwara umurambo( Ifoto@Gatete Muhamud)
SHARE

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Mutarama, 2025 mu Murenge wa Mageragere ahitwa ku gasenteri ka Nyarufunzo umugore witwa Niyonizeye Ruth yatemye umugabo we w’umumotari wari utashye ananiwe.

Umunyamakuru witwa Gatete wageze aho byabereye yabwiye Taarifa Rwanda ko abaturage bamubwiye ko uwo mugore yazizaga umugabo we kumwima Frw 100,000.

Bombi babanaga mu buryo budakurikije amategeko kandi nta gihe kinini bari bamaranye.

Abaturanyi babo babwiye itangazamakuru ko bari bafitanye amakimbirane yari ashingiye kuri ariya mafaranga.

Uwo mugore  yatemye ijosi ry’ umugabo we witwa Abel Byiringiro, umutema umutwe no mu mugongo, icyakora Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko umugabo atapfuye ahubwo yagiye kuvurirwa ku bitaro bya Nyarugenge naho umugore ajyanwa kuri CHUK.

Abaturage bumvise uwo mugore atatse nyuma yo kwimenaho essence barahurura baramuzimya.

Gusa ngo isura ye yahindutse umukara kuko atahiye ngo akongoke. Yahiye mu maso, mu bibero, mu gituza kandi yari atwite.

Ikindi twamenye ni uko essence yitwikishije yari amaze igihe yarayiguze arayibika, indi ngingo ni uko umuhoro uriya mugore yatemesheje umugabo we utabaga muri urwo rugo nabyo bikerekana ko wari umugambi yateguye.

Polisi na RIB bageze aho byabereye, iperereza riratangira.

TAGGED:KumutemaMageragereMotariUmugaboUmugoreUmuhoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngoma: Abahinzi B’Ibigori Barahangayitse
Next Article Uburundi Burahakana Ko Nta Musirikare Wabwo Wafashwe Na M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kagame Yashimiye Doumbouya Watorewe Kuyobora Guinée

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abagore Bafunzwe Ntibasurwa N’Abagabo Babo Mu Gihe Abagabo Bo Bihoraho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ngoma: Inkuba Yishe Abantu Icyenda Barimo Abana Babiri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?