Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe…Uturere Twugarijwe N’Isuri

Abayobozi ba Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe basabwe gutangira kureba uko bafata ingamba zo kuzarinda ko abaturage babo bicwa cyangwa basenyerwa n’imvura idasanzwe izagwa muri Mutarama, 2024. Ni imvura iteza ibiza cyane cyane isuri n’imyuzure.

Iyi mvura iherutse gutangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, ikazaba iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 250 bitewe n’imiterere y’ahantu.

Hari n’aho izagwa ku kigero cya milimetero ziri hagati ya 100 na 150 harimo no mu Karere ka Huye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo aho uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru duherereye witwa Alice Kayitesi yabwiye The New Times ko bari gukora uko bashoboye ngo bimure imiryango 845 iri mu bice biteje akaga kugira ngo batagira ikibazo cy’inkangu.

Ibyo byago birimo inkangu, imyuzure n’ibindi.

Kayitesi ati: “ Hari imiryango 807 yo mu Karere ka Nyamagabe n’indi miryango 38 yo mu Karere ka Nyaruguru ituye ahayiteza akaga tugomba kwimura. Muri rusange ariko dusaba n’indi miryango iri aho ibona ko hayiteza ibyago kuhimuka.”

Guverineri Kayitesi asaba abaturage kurushaho kuzirika ibisenge, bagasibura imirwanyasuri kandi bagatega amazi y’imvura kugira ngo adasenya imbaraza z’inzu zabo.

Ikarita y’imiterere y’u Rwanda yerekana ko 40% by’ubutaka bwarwo ari ubutaka bwugarijwe n’isuri.

Isuri ituma ubutaka butakara, imigezi ikuzura igatera imyuzure n’inkangu.

Ibi byose bigira ingaruka ku burumbuke bw’ubutaka n’umusaruro ukagabanuka, ari nako bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Isuri ihombya u Rwanda miliyari Frw 800 buri mwaka nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’amazi, Rwanda Water Resources Board (RWB).

Akarere ka mbere mu Rwanda kibasirwa n’isuri ni Nyaruguru(64%) kagakurikirwa na Nyamagabe(61%).

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi avuga ko ubuyobozi bw’Intara buri kureba uko bafasha utu turere kugabanya ingaruka z’isuri.

Utundi turere biteganyijwe ko tuzibasirwa n’imvura ni Huye, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyabihu, Ngororero na Rubavu.

Ahandi hashobora kuzibasirwa n’imvura ni muri Musanze, Burera, Rulindo, Gicumbi, Ngoma, Kayonza na Rwamagana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version