Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Y’Amezi Ane Atowe, Museveni Agiye Kurahira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nyuma Y’Amezi Ane Atowe, Museveni Agiye Kurahira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 May 2021 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’amezi ane atorewe kongera kuyobora Uganda kuri manda ya karindwi,  Perezida Museveni yaraye atumiye mugenzi we w’u Burundi kuzitabira umuhango wo kurahira kwe uzaba ku wa 12 Gicurasi 2021.

Taarifa yabimenye binyuze mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’u Burundi byaraye bisohoye bivugamo ikiganiro Perezida Museveni yaraye agiranye na Perezida Evariste Ndayishimiye aho yamutumiye kuzaza muri uriya muhango.

Rivuga ko uriya muhango uzaba mu kwezi Abarundi bita ‘Rusama’, kukaba ari ukwezi kwa Gicurasi mu Kinyarwanda.

Ibindi Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye harimo ibyago ibihugu byabo biherutse kugira bibitewe n’imyuzure yajuje ikiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Uganda n’icya Tanganyika ku ruhande rw’u Burundi.

Baganiriye kandi uko ibintu byifashe mu Karere ibihugu byombi biherereyemo haba mu mutekano no mu bubanyi n’amahanga.

Museveni na Ndayishimiye bishimiye ko ibihugu byombi byagize umusaruro ugaragara n’ubwo bitabuze kugerwaho n’ingaruka z’ibiza kubera imvura nyinshi yaguye mu bice bituriye ibiyaga bya Victoria na Tanganyika.

Urubuga rw’Ambasade ya Uganda mu Burundi ruvuga ko ibihugu byombi bifitanye umubano uzira amakemwa ushingiye cyane cyane ku buhahirane.

Mu gihe u Burundi bwategekwaga na Pierre Nkurunziza, uyu mugabo yasuye Uganda kenshi ndetse na mugenzi we Yoweli Museveni nawe aramusura.

Uganda n’u Burundi kandi  ni ibihugu bifite abasirikare muri Somalia bajyanywe no kuhagarura amahoro mu bufatanye bw’ibihugu by’Afurika yunze ubumwe bwiswe AMISOM.

Ibi bihugu bifite imikoranire byise mu Cyongereza Joint Permanent Commission bwashyiriweho kureba uko umubano wabyo wakomeza gusagamba.

Byashyize umukono ku masezerano ari mu ngeri nyinshi zirimo ubufatanye mu buhinzi, ubwikorezi, uburezi, ubuzima, umutekano, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

U Burundi butumiza ibikoresho byinshi muri Uganda ariko bwo bwoherezayo bike.

TAGGED:AbarundiAmatoraBurundifeaturedMuseveniNdayishimiyeUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida W’U Burundi Yababariye Imfungwa Zafunzwe Mu Myigaragambyo Ya 2015
Next Article Bahaye Umupolisi Ruswa Ya Frw 70 000 Arabyanga Barafungwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

You Might Also Like

Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?