Nzongera Niyamamaze No Mu Yindi Myaka 20 Iri Imbere-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye isi yose ko yiteguye kuzongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda no mu yindi myaka 20 iri imbere kubera ko abaturage ari bo bahitamo ubayobora.

Umunyamakuru wa France 24 yari amubajije niba azatanga kandidatire mu mwaka wa 2024 mu matora y’Umukuru w’igihugu, undi amusubiza ko yiteguye gukorera Abanyarwanda igihe cyose bazabimushinga.

France 24 yamubajije niba bidakwiye ko habaho umubare ntarengwa wa Manda Umukuru w’u Rwanda agomba kuba yemerewe kuyobora, Perezida Kagame asubiza ko ibyo bigenwa n’abaturage, Abanyarwanda.

Undi ati: “ Abaturage nibo bahitamo uwo batora mu biyamamaje!”

- Advertisement -

Kagame amusubiza ko ibyo ari byo kuko biba bivuze ko amatora yakozwe mu bwisanzure nta we uhejwe.

Perezida Kagame yavuze ko abaturage ari bo bagomba guhitamo icyo bashaka gukora mu nyungu z’igihugu cyabo, ntabwo ari abandi bantu babahitiramo.

Ku byerekeye umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Umunyamakuru wa France 24  yabajije Perezida Kagame icyo avuga ku ntambara Perezida wa DRC aherutse kuvuga ko ashobora kuzashoza ku Rwanda niba rudahagaritse ibyo gufasha M 23, undi amusubiza ko atajya apfa kuvuga ijambo intambara mu buryo buhutiweho.

Iby’uko DRC ishobora gutera u Rwanda, Perezida wayo Felix Tshisekedi yabibwiye The Financial Times mbere gato y’uko afata indege yari bumuhuze na mugenzi we uyobora u Rwanda mu Nama mu nama yabahuriye i Luanda mu ntangiriro z’Icyumweru kizarangira taliki 10, Nyakanga, 2022.

Ikiganiro France 24 yahaye Perezida Kagame cyafatiwe mu Biro bya Village Urugwiro, kikaba cyaribanze ku ngingo zitandukanye zirimo umubano hagati y’u Rwanda na DRC irushinja gufasha M23.

Igice kinini cy’iki kiganiro kibanze kuri uyu mubano.

Perezida Kagame yavuze ko kuba yarahuye na mugenzi we ari intambwe nziza  kandi itanga icyizere ko n’ibindi ‘bishobora’ kuzagerwaho.

Umunyamakuru yamubajije impamvu avuga ko ari intambwe nziza kandi bidatinze, imirwano ya M23 yahise yubura, Perezida Kagame amusubiza ko ibyo bishobora kuba biterwa n’uko gushyira mu bikorwa ariya mabwiriza hari ubwo bitinda.

Gutinda nabyo ngo byaterwa n’uko abashyira mu bikorwa amabwiriza barandaga, cyangwa se ugasanga igice kimwe nicyo gishyirwa ku gitutu cyo kuyashyira mu bikorwa mu gihe ikindi bihanganye cyo cyabaye ‘ntibindeba.’

Perezida Kagame kandi yavuze ko bidakwiye ku kibazo cya DRC habaho gushinjanya,  ku ruhare buri ruhare rugira mu biri  kubera ahabera intambara, ariko akavuga ko  bo nk’abayobozi bakoze ibyo bagombaga gukora, batanga amabwiriza agomba gukurikizwa.

Kagame yavuze ko iby’uko M23 ikigaba ibitero nyuma y’ariya masezerano ari ibintu abantu bagomba kureba mu bundi buryo kuko iyo hari intambara, burya haba harwana ibice bibiri.

Gushyira intwaro hasi rero bivuze ko ibyo bice byombi biri mu ntambara biba bigomba kubikora, ntibyitwe ko bireba igice kimwe ikindi bitakireba.

Ati: “Ntabwo gushyira intwaro hasi bireba M23 gusa ahubwo bireba n’abayirwanya, icyo nicyo nashakaga kugukosora ho. Mu kanya mvuga ko ibyo gushyira intwaro hasi bireba impande nyinshi kandi bijya bigorana, nashakaga kuvuga ko kugorana kwabyo gushyingira k’ukuba haba hari ibice byinshi bigomba kumva no kumvira amabwiriza aba yafashwe n’abayobozi nk’uko nabigarutsseho haruguru.”

Ngo hari ubwo bifata igihe.

Abajijwe icyo avuga ku byo Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yigeze kubwira The Financial Times cy’uko Kinshasa itazakomeza kwihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda, ko izarwivuna, Perezida Kagame yavuze ko atajya apfa kuvuga iby’intambara mu buryo buhutiweho.

Ikindi  uko iby’uko DRC izarasa u Rwanda mu Nama bagiriye i Luanda ntabyo yumvanye mugenzi we, Tshisekedi ahubwo ko ibyo nawe yabisomye muri The Financial Times.

Ati: “ Ku ruhande rwanjye sinjya mpfa kuvuga mu buryo bwihuse intambara bityo byaba byiza iyo ngingo tubaye tuyishyize ku ruhande. Nari nagiye muri Angola kugira ngo nganire na mugenzi wanjye ku ngingo zatuma umwuka mubi hagati y’ibihugu byacu ukurwaho.”

Hagati aho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwand Dr Vincent Biruta yatangarije kuri Twitter ko ibyo guhagarika imirwano bitigeze bisinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ngo ibikubiye mu masezerano Perezida Kagame yasinyanye na mugenzi we Tshisekedi i Luanda ari imirongo migari yerekana uko impande bireba zashyira mu bikorwa ibiyakubiyemo kugira ngo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC gicyemuke mu buryo burambye.

Yanditse ati: “ Amasezerano yasinyiwe imbere y’umuhuza ari we Angola yerakane mu buryo busobanutse intego n’ibikoorwa bigomba gukorwa n’inzego ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibibazo bibonerwe umuti.”

Yashimangiye ko  ‘nta masezerano cyangwa ibyo guhagarika intambara byigeze bisinywa.

Amakuru yakurikiye isinywa ry’amasezerano y’i Luanda yagarurukaga ku itangazo ryasohotse rivuga ko hagomba guhagarikwa imirwano ndetse n’abarwanyi ba M23 bakava mu birindiro by’aho bafashe.

Icyakora umuvugizi w’uyu  mutwe Major Willy Ngoma yatangaje ko bataza mu birindiro byabo kuko ngo n’ubundi ikibazo cyatumye baharwanira kitacyemutse.

Icyo ngo ni ikibazo cy’uko  abaturage bavuga Ikinyarwanda bo muri kiriya gice bahora bahohoterwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Hagati aho amakuru Taarifa ifite avuga ko abarwanyi ba M23 bakomeje intambara kuko bari gusatira ahitwa Rumangabo, ahari bimwe mu bigo bya gisirikare bikomeye bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version