Somalia: Hoteli Ituranye N’Ibiro By’Umukuru W’Igihugu Byagabweho Igitero

Al-Shabaab yagabye igitero kuri Hoteli yitwa Syl iri mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu hafi y’Ibiro bya Perezida mu murwa mukuru.

Ababibonye babwiye Reuters ko mu gitondo bagiye kumva bumva urusaku ruremereye rw’ibisasu ruva muri iyo hoteli.

Muri icyo gihe babibona kandi hari hari abarwanyi hafi y’iyo hoteli.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko hari Abadepite bane babiguyemo.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, ntacyo Guverinoma ya Somalia irabitangazaho.

Mu majwi Al Shabaab yatangaje humvikanamo kwigamba ko  abarwanyi bayo bari bakigenzura iriya hoteli ndetse ko barasaga abasirikare ba Leta bari bari hafi aho.

Hari umuturage wo muri ako gace witwa  Farah Ali wabwiye Reuters ati: “Twabanje kumva ikintu giturika cyane, nuko hakurikiraho urusaku rw’amasasu. Twumva ko abarwanyi barimo imbere [muri hoteli] kuko turimo kumva barasana.”

Umuyobozi wo mu rwego rushinzwe umutekano muri Mogadishu  yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko hari abagabo bitwaje imbunda benshi binjiye ku ngufu muri iyo nyubako nyuma yo gusenya urukuta rw’umutekano bakoresheje igiturika cyane.

Ndetse ngo uwarokotse icyo gitero binyuze mu kurira urukuta yavuze ko yasize hari abantu benshi bapfuye baguye imbere muri iyo hoteli.

Abandi babibonye batangaje ko babonye abapolisi bahagera nyuma y’iminota gusa igitero gitangiye, batangira kurasana n’intagondwa.

Al-Shaabab igenzura ibice binini by’Amajyepfo no rwagati muri Somalia.

Ni umutwe bivugwa ko ukorana na Al-Qaeda kandi umaze imyaka hafi 20 urwanya Leta ya Somalia ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version