P.Diddy Yaguwe Gitumo Na Polisi

Umuraperi wo muri Amerika uri mu bakunzwe guhera mu myaka ya 1990 kuzamura witwa Sean ‘Diddy’ Combs yatawe muri yombi na Polisi ubwo yifotozanyaga n’abafana.

Akurikiranyweho ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abantu batandukanye mu bihe bitandukanye.

Yafatiwe muri Manhattan, aha hakaba hamwe mu hantu hatiye abakire benshi muri Leta ya New York, USA.

The New York Times yanditse ko uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko yahise ajyanwa mu biro bya FBI biri muri Manhattan ngo ahatwe ibibazo.

Ikindi ni uko yafashwe mbere gato y’igihe FBI yari yateganyije kumufatira, ibikora mu buryo bamwe bataramenya impamvu zabyo.

Yafashwe ari kumwe n’umuhungu we witwa Christian Combs w’imyaka 26 y’amavuko, bombi bakaba bari bari mu bafana ba Diddy bari kwifotozanya ‘selfies’.

Nyuma yo gufatwa hari abagore bagiye kuri X no ku zindi mbuga nkoranyambaga bashimira Polisi ko yafashe umuntu bita ko yari gica.

Bavuga ko kera kabaye bagiye guhabwa ubutabera.

Si ukubafata ku ngufu gusa uyu muraperi akurikiranyweho ahubwo anakekwaho kubakubita akabababaza.

Ibi binemezwa n’umwe mu bashinjacyaha baburanira umwe mu bagore barega P.Diddy.

Indi dosiye iri ku mutwe wa Diddy ni uruhare akekwaho mu iraswa rya mugenzi we wari icyamamare kurusha benshi ku isi witwaga Tupac.

Tupac Amaru Shakur, amazina ye nyayo ni  Lesane Parish Crooks yapfuye taliki 13, Nzeri, 1996 arashwe.

P.Diddy yibukirwaho kuzamura abaraperi bakomeye barimo  Notorious B.I.G., Mary J. Blige na  Usher.

Yatwaye kandi ibihembo bya Grammy Awards inshuro eshatu mu nshur 13 yatanzweho umukandida.

Mu mwaka wa 1997 yagizwe umuraperi w’umwaka, ibye bitangazwa muri Guinness World Record.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version