Umunyarwenya uri mu bamamaye kurusha abandi mu Rwanda witwa Papa Sava yasinye amasezerano y’imikoranire na Canal + Rwanda. Niyitegeka Gratien yamenyekanye cyane muri filimi z’uruhererekane zitwa ‘Seburikoko’ na ‘Papa Sava’.
Zimwe mu nshingano afite mu kazi ke ni ukwamamaza shene yitwa ZACU TV iherutse kugurwa 100% na Canal + Rwanda.
Mu muhango wo gusinya aya masezerano, umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire mishya.
Ngo ije yiyongera ku bikorwa CANAL+ isanzwe ikorana n’abakinnyi ba sinema nyarwanda binyuze muri shene nshya ya ZACU TV iherutse kumurikwa ku mugaragaro kuri CANAL+, k’umuyoboro wa 99.
Niyitegeka Gratien we avuga ko yishimiye iyi mikoranire kandi avuga ko kuba CANAL+ iri gufasha abahanzi nyarwanda ari iby’agaciro ndetse bizarushaho kumenyekanisha ibihangano nyarwanda ku ruhando mpuzahamanga.
ZACU TV iherutse kumurikwa na CANAL+ Rwanda kandi izajya inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda mu buryo bwuzuye 100%.
Iyi shene ubusanzwe iboneka ku muyoboro wa 99 ariko guhera taliki 08 Ugushyingo, 2022 izajya iboneka ku muyoboro wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya CANAL+ uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE risanzwe rigura FRW 5000 gusa.