RIB Yahakanye Ibyo Kubaza Umunyemari Rusizana Niba Ari ‘Umushumba’

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda(Rwanda Investigation Bureau) bwahakanye iby’uko hari abakozi babwo bahase ibibazo umuherwe Aloys Rusizana nk’uko Taarifa iherutse kubitangaza mu nkuru icumbuye iheruka.

Muri yo, handitsemo ko mu gihe gito gishize, hari abakora mu bugenzacyaha bafashe Aloys Rusizana bamukuye iwe i Remera bamujyana muri gereza ya Mageragere ngo arangize igifungo cy’imyaka itandatu bavugaga ko yahamijwe n’ubutabera mu mwaka wa 2022.

Umwe mu bayobozi bakuru mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha yabwiye ishami rya Taarifa ryandika mu Cyongereza ko iby’uko babanje guhata ibibazo Rusizana mbere yo kumujyana  i Mageragere ‘atari byo’.

Yagize ati: “ RIB ntiyegeze na rimwe ihata ibibazo Rusizana mbere yo kumujyana i Mageragere ngo arangize igihano cye. Ibyo mbabwiye ni ukuri kuzuye”.

- Advertisement -

N’ubwo ari uko uru rwego rubisobanura, umwe mu baduha amakuru twizera, avuga ko Rusizana yari amaze igihe gito abajijwe iby’aho yakuye amafaranga yo kubaka inzu nshya y’ubucuruzi yuzuye iyo za Remera.

Ngo yabajijwe aho yakuye ayo mafaranga, asabwa inyandiko zemeza mu by’ukuri ko ari aye, ko atari ay’undi akoresha.

Bamukeka kuba umwe mu bo bita ‘abashumba’.

Abashumba(muri ubu buryo) basobanurwa nk’abantu bahabwa amafaranga n’abayobozi bakuru muri Guverinoma kugira ngo bayashore yitwa ko ari ayabo.

Wa muyobozi mu bugenzacyaha yavuze ko koko bajyanye Rusizana Aloys i Mageragere kugira ngo arangize igihano cye kubera ko ubujurire yagitanzeho, bwanzwe.

Ati: “ Inshingano zacu muri iki kibazo zari izo kumufata rukamugeza kuri gereza akarangiza igihano yakatiwe kubera ko ubujurire bwe butemewe. Ntabwo ari ikindi cyaha tumukurikiranyeho”.

Umunyamategeko twavuganye nawe ngo agire icyo atubwira kuri iyi ngingo, yavuze ko  niba ari uko byagenze, bidakwiye keretse ari ikindi kintu yarezwe ku ruhande cyatuma zifungwa mu rwego rwo kwanga ko ibyo akurikiranyweho bikomeza kumwungura kandi yarabibonye mu buryo buhabanye n’amategeko.

Ibi ariko siko bimeze kuko Ubugenzacyaha bwo bwemeza ko nta kindi kindi akurikiranyweho.

Umunyemari Rusizana Afungiwe ‘Guhakana’ Ko Akorana N’Abakomeye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version