Umukozi Wa RIB Yahawe Ruswa Ya Miliyoni Frw 4 Arayanga

Umwe mu bagenzacyaha ukorera mu Mujyi wa Kigali aherutse guhabwa ruswa  n’umwe mubo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwari rwafashe arayanga. Ni ruswa ya Miliyoni Frw 4 zirenga.

Uwo mugabo yari umwe mu bantu 10 uru rwego ruherutse gufata mu iperereza rwakoraga ku bantu bahindura uko inzoga z’inganda zemewe zikozwe, bakazitubura bakazigurisha ‘ku kiranguzo’.

Uvugwaho guha umukozi wa RIB ruswa akayanga yasanganywe icyo uru rwego rwise uruganda rwahindurirwagamo uko inzoga zemewe zari zikoze.

Abantu 10 bakurikiranyweho gukora icyo cyaha bakekwaho uruhare rutaziguye mu gufata inzoga zikorwa n’inganda zizwi mu Rwanda, bakazisukanura bagashyiramo izindi bikoreye.

Mu bwenge bwinshi, abavugwaho ubwo bucakura bafataga izo nzoga bakazivanga n’ibindi binyabutabire byiganjemo ibifite acide, hakabamo n’iyifite iyitwa acide acétique.

Kugira ngo hatazagira ubatahura, bafatanga amacupa ariho ibirango by’inzoga zisanzwe zizwi bakayashyiramo izo nzoga batubuye.

Bivugwa ko abaranguzi bazaga kuzirangura, bakabereka inzoga zimeze neza hanyuma mu kujya gupakira bakazana izihishe inyuma zitujuje ubuziranenge.

Amacupa bayashyizeho ibirango by’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu rwego rwo kwemeza abaguzi ko bakora ubucuruzi bwizewe kandi basorera.

Bakurikiranyweho gukora inzoga z’abandi bakazihindurira ibinyabutabire bizigize

Icyakora iminsi myinshi igahimwa n’umwe gusa kuko amakuru yaje kumenyekana ko ibyo bita ko ari inzoga nzima, ahubwo ari ibikwangari.

Akimara kugera ku bakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bahise batangira guperereza iby’ayo makuru.

Haje gufatwa abantu 10 barimo batatu bari bayoboye ubwo bucuruzi n’abandi barindwi wakwita ‘ibyitso’.

Umukuru muri bo yamaze gufatwa arafungwa mu gihe idosiye ye yakorwaga aza guhamagara umugenzacyaha wari uyiriho amubwira ko ashobora kumuha Miliyoni Frw 3 zirenga kuri Mobile Money, undi arazanga.

Yongeye no kumuha Miliyoni Frw 1 irenga, ayimuha mu ntoki nibwo uyu mugenzacyaha yabitangagaho raporo bihinduka icyaha cya kabiri uwo mugabo yakurikiranwagaho.

Hari inkuru zatambutse kenshi mu Rwanda za bamwe mu bakozi ba RIB bafunzwe kubera ruswa.

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, wagaragaje kenshi ko abakozi ba RIB baza mu bafatanwa ruswa kurusha abandi.

Icyakora ibyo uwo mukozi yakoze byo ni ibyo gushima.

Abandi ni abapolisi bakora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’abashinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira yatangaje ko abakora ibyaha birimo n’ibyo bariya bashinjwa, bakwiye kubireka.

Murangira asaba abaguzi kujya bagira amakenga ku bacuruzi bababwira ko bakwiye kugura ikintu runaka ngo ni uko kiri ku kiranguzo.

Ati: “Ukubwira ko akugurisha inzoga ku kiranguzo, we aba yararanguye he?”.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha asaba abantu kwirinda ibyaha birimo n’ibyeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri

Abafashwe bari basanzwe bakorera izo nzoga mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ubwo inzoga bakoraga zafatwaga zashyiriwe ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, zirapimwa zisanganwa uburozi twavuze haruguru.

Bafashwe mu Ukwakira, 2024.

Ubugenzacyaha bwavuze ko nta makuru y’umuntu byaba byarahitanye ahari, ariko umukozi wa  Rwanda FDA avuga ko kunywa inzoga nka ziriya bigira ingaruka ku mutima n’umwijima by’uzinywa.

Izo nzoga zitera abazinywa guhuma ariko zaba nyinshi zikaba zanabahitana.

Urwego rw’ubugenzacyaha bwavuze ko mu bantu bafashwe bakurikiranyweho biriya byaha harimo na Mutwarasibo wari ufite inzu bariya bantu bakodeshaga.

Inzoga zafashwe zifite agaciro karenga miliyoni Frw 31 zikazangizwa kuko n’ubundi zisanzwe ari uburozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version