Perezida Kagame Ashima Ababyeyi Bohereza Abana Babo Mu Ngabo Z’u Rwanda

Umukuru w’u Rwanda ubwo yatangaga impeta ku ngabo z’u Rwanda zirangije amasomo azinjiza ku rwego rwa Ofisiye, yashimye ababyeyi babo n’abandi Banyarwanda muri rusange bemerera abana babo kujya mu ngabo.

Kagame yavuze ko abasirikare bahawe amasomo biteguye bihagije kandi bafite ibisabwa byose kugira ngo barinde umutekano w’Abanyarwanda n’amajyambere y’abagituye.

Ati: “ Ingabo z’u Rwanda n’abandi bose bashinzwe umutekano wacu, icyo bivuze kujya muri uyu mwuga ni ukurinda iki gihugu n’amajyambere biganamo.”

Avuga ko ingabo z’u Rwanda zidashinzwe kurwana intambara, ahubwo ngo ibi biza hanyuma.

- Advertisement -

Ubundi ngo zishinzwe kurinda umutekano no kurinda amajyambere.

Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara nibwo ingabo z’u Rwanda ziyirwana.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku basirikare barangije amasomo abinjiza muri ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda

Avuga ko mu myumvire y’ingabo z’u Rwanda, ikibanza ari ukwiyubaka no kurinda ibintu byose igihugu kigeraho.

Ngo bitandukanye no kubaka ingabo zishoza intambara.

Kagame yavuze ko iyo ari nayo mpamvu ingabo z’u Rwanda ziga byinshi birimo n’ikoranabuhanga.

Umukuru w’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame avuga ko ingabo z’u Rwanda zigira akamaro haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi byose ngo bigendana n’ibyo bize.

Perezida Kagame yacyebuye abasirikare barangije ariya masomo abasaba kutazatatira discipline bahigiye ngo ejo hazagire uwo bumva ngo yirukanywe.

Abasirikare 568 nibo bahawe ipeti rya sous-lieuternant ribinjiza mu ba ofisiye bakuru.

Muri bo 21 bize mu mahanga harimo mu Bwongereza, muri Amerika, mu Burusiya, muri  Qatar, Sri Lanka, muri Kenya no mu Butaliyani.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version