Koreya Y’Epfo Irigamba Guhanura Indege Z’Iya Ruguru

Cable News Network( CNN) yatangaje ko Koreya y’Epfo yatangaje ko yahanuye indege 80 za Koreya ya Ruguru. Ngo izo ndege zari ziri mu zindi nyinshi zarenze umurongo w’ikirere kigabanya ibihugu byombi. Ni igikorwa kibaye mu gihe muri Aziya hasanzwe umwuka w’intambara hagati y’u Bushinwa na Taiwan.

Ubwo kandi niko hari n’indi ntambara iri guca ibintu hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ni intambara yatangiye muri Gashyantare, 2022 kugeza n’ubu ikibica bigacika.

Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’Epfo rivuga ko muri rusange indege 180 za Koreya ya Ruguru ari zo zarenze umupaka ugabanya ikirere cy’ibihugu byombi zigera mu kirere cya Seoul.

- Advertisement -

Ngo hari hagati ya saa tanu na saa cyenda by’’ijoro ryacyeye.

Bibaye kandi hashize igihe gito ubutegetsi bw’i Pyongyang bwari buherutse kugerageza igisasu cyitwa intercontinental ballistic missile (ICBM) ariko kirapfuba.

Umujinya wa Koreya ya Ruguru wazamuwe n’imyitozo ya gisirikare iherutse gukorwa hagati y’iingabo za Koreya y’Epfo zifatanyije n’iza Amerika.

Ni imyitozo yahuje ingabo z’ibihugu byombi zirwanira mu kirere zibarirwa mu bihumbi byinshi.

Umujinya wa Koreya ya Ruguru watumye ihita irasa missiles 23 mu munsi umwe.

Nibwo bwa mbere yari irashe ibisasu byinshi bene ako kageni.

Nyuma yo kurasa izo ndege, ingabo za Koreya y’Epfo zakomeje kuba maso ngo zirinde ubusugire bw’igihugu cyazo.

Hagati aho, mu Muryango w’Abibumbye hateganyijwe kuza guterana inama idasanzwe y’Akanama k’uyu muryango gashinzwe amahoro ku isi ngo abakagize bigire hamwe uko ikibazo cya Koreya ya ruguru cyakurikiranirwa hafi.

Mu kiganiro Ambasaderi w’Amerika  mu Muryango w’Abibumbye witwa Linda Thomas-Greenfield aherutse guha CNN yamaganye ibikorwa bya Koreya ya ruguru, avuga ko bigaragaza kudashyira mu gaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version