Perezida Kagame Ati: ‘Afurika Si Umugabane W’Ibibazo’

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abibwira ko Afurika ituwe n’abantu barazwe kuba abanyabibazo bibeshya. Ngo ntaho ibibazo bitaba bityo icyo abatuye Afurika basabwa ni uguhangana n’ibibazo byabo nk’uko n’ahandi bahangana n’ibibareba.

Hari mu ijambo yabwiye abanyacyubahiro batandukanye barimo na Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua bari baje kwifatanya n’urubyiruko rwo hirya no hino muri Afurika ruteraniye mu Rwanda muri Youth Connekt iri kuba ku nshuro ya 10.

Perezida Kagame yavuze ko kuba Afurika  ifite ibibazo ari ikintu gisanzwe kuko ntaho ibibazo bitaba.

Ati: “…Yego hari ibibazo ariko ntaho ibibazo bitaba. Bityo rero tugomba guhangana n’ibibazo byacu nk’uko n’ahandi bahangana nabyo, ariko ntitugomba kubaho twumva ko turi abanyabibazo.”

- Advertisement -

Yasabye urubyiruko rw’Afurika kumva ko gukora cyane ubwabyo bitageza umuntu ku ntego ye, ahubwo gukora ashyizemo ubwenge n’inteko ari byo byunganira imbaraga akoresha bityo akagera kucyo ashaka.

Yabwiye bagenzi be bayobora Afurika ko bagomba kujya biyegereza urubyiruko, bakaruha umwanya mu byemezo bifatirwa ibihugu kugira ngo bamenye uko bifatwa hakiri kare bityo ejo hazaza  hazabe aharwo.

Ati: “ Tugomba kubumvisha ko bafite uruhare mu guhangana n’ibibazo  dufite harimo ikirere cyahumanye, ikoranabuhanga n’ibindi…”

Yavuze ko  Abanyarwanda mu myaka 28 ishize, bumvaga bagomba gukora bakagera ku bintu bihambaye kandi  bikaba ibintu bigomba guharanirwa buri munsi.

Gushyiraho ziriya ntego no kuziharanira byatumye Abanyarwanda barenga  iby’amacakubiri ahubwo bahitamo gukora bakigira.

Kagame yavuze ko ari ngombwa ko umuntu atangira afite intego z’uko ibyo ashaka byose azabigeraho, akikuramo ibyo gushidikanya.

Ijambo rye ryarangiye ashimira urubyiruko rwari rumuteze amatwi kandi arusaba gukomeza gukorera ku ntego.

Abandi banyacyubahiro batanze ibiganiro ni Perezida wa Senegal Macky Sall na Perezida wa Namibia Hage Gottfried Geingob.

Batanze ibiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version