Abantu 230 Bafatanywe Ibiyobyabwenge Bifite Agaciro Ka Miliyoni £4.3

Mu rwego rwo guhashya abacuruza ibiyobyabwenge no gukumira ko bigezwa hirya no hino ku isi aho bitaragera, Polisi y’u Bwongereza imaze iminsi ihiga kandi igafata abantu bacuruza mugo( heroin) cocain n’ikiyobyabwenge kitamerewe cyane kitwa crack.

Guhera taliki 03, Ukwakira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abantu 230 bakorera mu mashyirahamwe 70 y’abacuruza ibiyobyabwenge barafashwe.

Ibiyobyabwenge byafashwe biri mu bifatwa nk’ibikomeye kurusha ibindi ku isi kuko biri mu cyiciro cya mbere, icyo bita Class A.

Abapolisi bo muri Scotland kandi bamaze iminsi bafata abandi bagizi ba nabi bacuruza ibiyobyabwenge byo ku rwego rwa kabiri bifite agaciro k’ama £335,000 ndetse babasanganye n’imbunda 60, inkota yo mu bwoko bwa samurai( zizwi cyane mu Buyapani kandi ziba ari ndende), imihoro, ibyuma babagisha amatungo n’ibindi byuma abagome bitwaza.

- Advertisement -

Mu kubafata kandi, Polisi ysanze hari abantu bari baragizwe imbata na bariya bagizi ba nabi.

Barimo abana 249, abagabo 215 n’abagore  34. Bose bararekuwe.

Abo bagizi ba nabi bose bari barashatse imirongo bahamagarana ho bakamenya aho runaka ari, bakaganira uko bamugezaho ibiyobyabwenge nawe akabigeza aho bamutumye.

Nyuma yo kumenya uko babigenza, Sky News yanditse ko Polisi yashatse uko yajya ifata bamwe, nabo bakayirangira abandi, gutyo gutyo kugeza ubwo ifashe abangana kuriya.

Mu Burayi, u Bwongereza buri mu bihugu bya mbere bigira udutsiko tw’abagizi ba nabi benshi kandi bakoresha urugomo rukomeye mu kwica abantu bo kubambura.

Intero ya Polisi mu Bwongereza ni uko Londres igomba kuba Umujyi utekanye.

Icyakora ni akazi gakomeye kubera ko uriya mujyi  ari munini, utuwe n’abakire kandi abenshi batakimenya uko abana babo biriwe n’abo  biriranywe.

Ibi bituma abenshi bitwara nabi, bakitwara uko babyumva cyangwa uko bohejwe na bagenzi babo bangana.

Icyakora si umwihariko w’u Bwongereza gusa kuko muri iki gihe iki kibazo wagisanga henshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version