Umunyarwanda Yapfiriye Muri Bisi Muri Uganda

Mu ntangiriro z’Icyumweru kiri burangire kuri uyu 04, Gashyantare, i Kisoro muri Uganda haguye Umunyarwanda, apfira muri bisi yavaga i Kampala igana i Kisoro.Yitwa Tuyizere James akaba akomoka mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu.

Imodoka yaguyemo ni bisi ya Horizon ifite pulake UAM 218H.

Umwe mu bagenzi yitwa Hamis Magumu yabwiye Daily Monitor ko nyakwigendera yari yicaye uruhande rwe aza gufatwa n’uburwayi aruka mu modoka, ibyo bikaba byarabaye bari hafi kugera Ntungamo.

Yabwiye iki kinyamakuru ati: “ Nari nicaranye n’uyu mugabo mbere y’uko ajya kwica inyuma. Yararukaga cyane , kuva yatangira kwinjira mu modoka mu mujyi wa Kampala mbere yuko dutangira urugendo rujya Kisolo. Iyo shoferi amenya iby’uburwayi bwe ahari yari kurokora ubuzima bwe.”

- Advertisement -

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe ibikorwa by’iperereza muri Kabale, Hakim Mukasa, yavuze ko iki kibazo cyagejejwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kabale, ikaba ariyo iri kubikurikirana.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version