Perezida Kagame Na Perezida Suluhu Basuye Uruganda Rw’Inyange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania basuye uruganda rwitwa Inyange Industries ruri ahitwa ku Murindi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Perezida Suluhu Hassan ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, ari burangize uyu munsi.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu w’u Rwanda handitse ko  Abakuru b’ibihugu byombi basuye ruriya ruganda, berekwa ibyo rukora birimo gutunganya ibikomoka ku mata, ku mbuto, gutunganya amazi n’ibindi.

Biteganyijwe ko Perezida Suluhu ari burangize uruzinduko rwe kuri uyu wa Kabiri.

- Advertisement -

Yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 02, Kanama, 2021 yakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nyuma bakomereza muri Village Urugwiro kwakirwa na Perezida Kagame.

Nyuma yabyo habayeho ibiganiro mu muhezo hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi, urangiye habaho gusinya amasezerano y’ubufatanye muri byinshi.

Isinywa ryayo ryakurikiwe n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version