Perezida Kagame Yongeye Kwibutsa Abayobozi Akamaro Ko Gukorera Hamwe

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano snhya, Perezida Kagame yongeye kwibutsa abayobozi muri rusange ko gukorera hamwe ari byo bigeza abaturage ku mibereho myiza.

Iri jambo yarivuze nyuma yo kwakira indahiro ya Kadigwa Gashongore uherutse kuba Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi yarahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika.

Kadigwa Gashongore uherutse kuba Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi

Undi warahiye ni Dr. Usengumukiza Félicien uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Dr. Usengumukiza Félicien

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bakuru bari baje mu kwakira izo ndahiro ko indahiro atari umuhango ahubwo ari imvugo kigomba kugendana n’ingiro.

- Advertisement -

Ati: “ Kurahira bigendana n’iyo nshingano, ibigomba kugaragara ku bayobozi mu gihe buzuza izo nshingano bityo tukihuta mu nzira turimo bikagaragara buri wese”.

Yabasabye ko igihe cyose bazaba bari gushyira mu bikorwa izo nshingano, bagomba kurizikana ibikubiye muri iyo ndahiro.

Avuga ko kuba bari basanzwe mu nshingano bibaha uburyo bwo gukomereza aho, bakirinda gutatira icyo gihango barahiriye.

Ati: “ Aho muvuye n’aho mugiye ni umurimo umwe kuko mwari musanzwe mufite ibyo mukorera igihugu. Ni imyanya yahindutse ariko inshingano ni za zindi usibye ko hiyongereyo uburemere gusa”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version